Gen Kabarebe yasubije abikanga intambara hagati y'u Rwanda na Congo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro Gen Kabarebe yagejeje ku banyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda ishami ryigisha ikoranabuhanga, yavuze ko u Rwanda rurwana intambara zisobanutse.

Ati 'Kuriya kwigaragambya ko ku mipaka, ntabwo Abakongo basara bakaza bagatuka u Rwanda ku mupaka, bagatera amabuye ngo ibyo bibe ari byo bishora u Rwanda mu ntambara….

Intamabra utoranya iyo uri burwane n'iyo utari burwane, wajya mu ntambara kurwana n'umusazi ? Umusazi uramwihorera ariko nyine ukaba washyizeho akagozi atagomba kurenga.'

Yavuze ko u Rwanda rutapfa guhubuka ngo 'umuntu yateye ibuye, ngo yatwitse idarapo'.

Ati 'U Rwanda rurwana intambara zifite impamvu zigaragara zirengera igihugu , ariko ntabwo rwajya mu bushotoranyi, no gusubiza bitarimo ubwenge ntabwo ari byo.'

Gen Kabarebe yasobanuriye abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda indangagaciro zaranze Inkotanyi ku rugamba, ndetse ababwira ko u Rwanda rw'ubu ruri mu maboko yabo.

Yagize ati 'Hariho igitekerezo cyo kuvuga ngo Abanyarwanda ntibateze kuziyobora n'ubundi ibi bihugu duturanye bisanzwe bifite Abanyarwanda babituyemo, bityo rero buri gihugu gifate agapande.'

Kabarebe yavuze ko ibyo bitekerezo byari bihari byahise biba umukoro RPF-Inkotanyi wo kongera kugarura igihugu, no kugicungira umutekano, no kongera kucyubaka no kugiha imbaraga igihugu gikwiye, ndetse yemeza ko byakozwe.

Yagize ati 'Aho cyavuye ni aho, aho kigeze murahabona ni mwe mugomba kuzuza kugeza ku gihugu cyifuzwa, kandi giteye imbere, cyane ko bishoboka urebye aho twavuye n'aho tugeze.'

Yakomeje agira ati 'Nta mpamvu n'imwe yatuma uvuga ko u Rwanda rutakwitwa igihugu giteye imbere muri aka karere, kandi ntibishoboka ko dusubira inyuma kuko byose, biri mu maboko yanyu.'



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Gen-Kabarebe-yasubije-abikanga-intambara-hagati-y-u-Rwanda-na-Congo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)