Gatsibo: Abajura bigabije Kiliziya barayicucu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu busanzwe, abantu batinya gukorera amakosa mu nsengero ndetse n'inzu zitirirwa Imana, ariko abajura badasanzwe bateye kuri Centrale ya Gakenke mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira kuwa 3 Ugushyingo, basahura ibikoresho by'ingenzi muri Kiliziya.

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2022, Paruwasi ya Kiziguro yandikiye urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) irusaba gukora iperereza ryimbitse, ngo hamenyekane abajura baba barateye Centrale ya Gakenke bakayisahura.

Inkuru dukesha IGIHE iravuga ko mu byibwe n'abajura harimo Inkongoro ya Padiri, Mixeur ebyiri, Indangururamajwi ebyiri n'imigozi yazo, imigozi ya bafule ndetse n'ibihumbi 52Frw, byose bifite agaciro ka 1.412.000Frw.

Ubuyobozi bwa Paruwasi ya kiziguro ari naho Centrale ya Gakenke ibarizwa, bwasabye inzego za leta by'umwihariko iz'umutekano gukora ibishoboka hagafatwa abagize uruhare muri ubu bujura.




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122528/gatsibo-abajura-bigabije-kiliziya-barayicucura-122528.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)