Gasogi United yatangaje umugande Kiwanuka Paul nk'umutoza wayo w'agateganyo, imikino y'ibirarane yarangiye amakipe yose anganyije #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa mbere w'iki cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2022, nibwo ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yatandukanye ku bwumvikane n'abatoza bayo Ahemed Adel ndetse n'umwungiriza we Bahaaeldin Ibrahim.

Nyuma yo gutandukana n'aba bato bombi, iyi kipe yatangaje ko yabasimbuje Umugande Kiwanuka Paul ndetse na Disange Sasha wari usanzwe atoza ikipe ya Rayon Sports y'abagore.

Babinyujije ku rubuga rwabo rwa Twitter, Gasogi United yagize iti, 'Abatoza bacu b'agateganyo ni Kiwanuka Paul nk'umutoza mukuru ndetse na Dusange Sasha nk'umwungiriza we'.

Nk'uko bigaragara ku mafoto bashyize kuri Twitter aba batoza bombi batangiye imirimo yo gutoza iyi kipe yitegura gukina umunsi wa Munani wa shampiyona na Espoir FC yo mu karere ka Rusizi.

Uyu mutoza mukuru wa Gasogi United, Kiwanuka yatoje amakipe atandukanye y'iwabo muri Uganda arimo Soltilo Bright Stars, Busoga United na  Busiro, yanatoje kandi mu ikipe ya Vipers Sports Club ari umutoza w'ungirije.

Muri shampiyona y'u Rwanda, kuri uyu wa kane hakinwaga imikino y'ibirarane itarabereye igihe, ikie ya Espoir FC yanganyije ubusa ku busa, undi mukino nawo ikipe ya Rutsiro FC nayo yanganyije na Gorilla FC 0-0. 

The post Gasogi United yatangaje umugande Kiwanuka Paul nk'umutoza wayo w'agateganyo, imikino y'ibirarane yarangiye amakipe yose anganyije appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/gasogi-united-yatangaje-umugande-kiwanuka-paul-nkumutoza-wayo-wagateganyo-imikino-yibirarane-yarangiye-amakipe-yose-anganyije/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=gasogi-united-yatangaje-umugande-kiwanuka-paul-nkumutoza-wayo-wagateganyo-imikino-yibirarane-yarangiye-amakipe-yose-anganyije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)