EAC yasabye imitwe yose yitwaje intwaro muri RDC gusubira aho yaturutse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhuza w'Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba mu kibazo cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Uhuru Kenyatta na Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye Umuryango w'Ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba, basabye ko imitwe yose yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu isubira iwabo.

Ibyo biri mu itangazo abo bategetsi babiri basohoye nyuma y'umuhuro wabereye i Bujumbura mu Burundi ku murwa mukuru w'Ubukungu.

Iryo tangazo rigira riti: "Duhamagariye imitwe yose yitwaje intwaro gusubira mu bihugu yaje ivamo nta mananiza."

Perezida Ndayishimiye na Uhuru Kenyatta wari Perezida wa Kenya akaba ari na we wahamagaje ibiganiro bya mbere byahuje leta n'imitwe iyirwanya i Nairobi ari gushyiraho umuhate mu nshingano ze.

Hateganyijwe indi nama izaterana ku wa 16 Ugushyingo i Nairobi izanatumirwamo abafite aho abhuriye n'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo barimo n'abayobozi b'uduce.

Mu nama yaherukaga kubera i Nairobi, yahuze ibihugu bihuriye mumuryango wa EAC, hari hemejwe ko ibihugu byose biwugize byohereza ingabo zijya kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/eac-yasabye-imitwe-yose-yitwaje-intwaro-muri-rdc-gusubira-aho-yaturutse

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)