Bi Gohou yafashije Amavubi gutsinda Sudan mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhera i Saa 15:30, Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino wa kivandimwe, who Amavubi y' u Rwanda yongeye kumvana imitsi na The Secretarybirds ya Sudan.

Uyu mukino wabaye nyuma y'umunsi umwe gusa amakipe yombi ahuye mu mukino wa mbere wo ku ya 17 Ugushyingo 2022 wo warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Kuri uyu wa Gatandatu, Amavubi yaje yahinduye abakinnyi babanza mu kibuga, aho mu bakinnyi 11 batangiye umukino 9 muri bo batari batangiye ubushize. Ababanje mu kibuga mu mikino yombi ni Ntwari Fiacre na Bizimana Djihad gusa.

Abo Amavubi yabanje mu kibuga uyu munsi ni; Ntwari Fiacre (GK), Serumugo Ally, Mutsinzi Ange, Niyigena Clement, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Hakim Sahabo, Rafael York, Tuyisenge Arsene, Habimana Glen na Gerard Bi Gohou.

Amavubi yabanje mu kibuga

Serumogo Ally uhagaze neza muri SC Kiyovu na Imanishimwe 'Mangwende' usanzwe akinira FAR Rabat yo muri Marooc bazamukanaga imipira kenshi bituma abasatirizi babona uburyo bwinshi bwabyaye igitego kimwe.

Mu minota yose, Ikipe y' u Rwanda yaranzwe no gusatira cyane, ashaka guhindura amateka y'amapfa y'ibitego, bijyanye n'uko mu mikino 6 iheruka gukina, yinjije igitego kimwe gusa.

Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Sudan ni; Mustafa Mohammed, Namir Seleheidin, Ismail Amjan, Fargalla Hamza, Safoul Waileldin, Idris Mohammed, Taha Abdel, Elsawi Elsamani, Eltayeb Yasir na Yagoub Mohammed.

Amavubi yabonye igitego rukumbi ku munota wa 21' gitsinzwe na rutahizamu Gerard Bi Gohou ukomoka muri Coté d'Ivoire, worohewe no kohereza mu izamu umupira mwiza yari ahawe na Serumogo Ally.

Gerard Bi Gohou yatsindiye Amavubi igitego cya mbere 

Ku munota wa 61' Gerard Gohou yateye umupira ku izamu ugarurwa n'ukuboko kwa myugariro Ismail Amjan wa Sudan, Umusifuzi Ishimwe Claude wari uyoboye umukino abaza kuvuga ko habaye Penaliti ariko abanje kuganira na Karangwa Justin wari ku ruhande, bemeza ko nta Penaliti yabayeho.

Ku munota wa nyuma w'umukino (90+3'), Hakizimana Muhadjiri yakorewe ikosa na Fargalla Hamza, ifirimbi isoza umukino ihita ivuga ariko Muhadjiri ahita atera umugeri Hamza bituma n'abandi bakinnyi bashyamirana kugeza Polisi y' u Rwanda yitambitse.

Polisi y' u Rwanda ni yo yakijije imirwano

Iyi mikino ya gicuti yahuje u Rwanda na Sudan yari mu rwego rwo kwitegura imikino y'amajonjora y'igikombe cy'Africa izakomeza muri Werurwe 2022 ndetse no kwitegura imikino ya nyuma ya CHAN 2022 izitabirwa na Sudan muri Mutarama 2023.

Mangwende agenzura umupira

Abakinnyi b'Amavubi bishimira igitego cya Gohou

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi bifotozanyije


AMAFOTO: NGABO Serge 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123028/bi-gohou-yafashije-amavubi-gutsinda-sudan-mu-mukino-wasojwe-nimirwano-123028.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)