Ni mu gitaramo cy'amasaha arenga atatu bakoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022 cyabereye ahazwi nka L'Espace ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Kitabiriwe n'abakuze, urubyiruko, abayobozi mu nzego zinyuranye n'abandi.
Kuva ku munota wa mbere kugeza ku murishyo wa nyuma w'iki gitaramo, abitabiriye bafataga amafoto n'amashusho y'ababyinnyi, bamwe bagahaguruka ukabona barashaka kujya mu ngamba, abandi bakavuza akaruru k'ibyishimo n'ibindi.
Iri torero ryiyerekanye mu byiciro bibiri, igice cya mbere cyari ikiramukanyo n'aho igice cya kabiri ari nacyo cya nyuma cyari umukomero.
Ryifashishije indirimbo zirimo nka 'Rubyiro rw'u Rwanda', 'Uwejeje Imana', 'Urwererane', 'Duhoze umwana adahogora' n'izindi biyerekanye mu myambaro itandukanye y'amabara, ari nako bataramira umubare munini witabiriye iki gitaramo.
Ni igitaramo cyari cyubakiye ku kugaragaza ubukungu buri mu muco w'u Rwanda, aho byanumvikanye mu ijambo Kayigemera Sangwa Aline watangije iri torero yavuze.
Hari aho yavuze ati 'U Rwanda rwanone, urw'ejo n'ejo bundi. Umuco wo kubaho, wo karamba, kuva kubakuru kugeza ku bato, abobeza bakunda ibyiza, birimo indangagaciro na kirazira by'iwacu i Rwanda. Ng'iki gitaramo reroâ¦.'
Byanagaragariye kandi ku gihe, Kanyandekwe wari umusangiza w'amagambo yahaga umwanya abakaraza, buri umwe akagenda asobanura ingoma avuza.
Ingoma zirimo amako atandukanye arimo nka Ishakwe, Inumvu, Inyahura ndetse na Ibihumurizo.
Kanyendekwe asobanura ko ingoma ari nk'umuntu wicaye. Igira amaso, ibitsike n'ibindi- Ati 'Mu y'andi magambo ingoma irabona. Anavuga ko ingoma igira amatwi, urubavu n'ukuboko. Ati 'Mu y'andi magambo rero ingoma ni umuntu wicaye.'
Uyu mutaramyi avuga ko 'ingoma isa n'u Rwanda' kuko 'u Rwanda narwo rusa n'umunyarwanda'.

Mariya Yohana na Rugano bavuze imyato Itorero Intayoberanaâ¦Babemerera inkunga yo kubafasha gusigasira umuco
Umusaza Kalisa Rugano ukunze kwifashishwa cyane mu biganiro bigaruka ku mateka, yabwiye Intayoberana ko ibyo yabonye 'uyu munsi' atari aherutse kubibona n'amaso ye, ababwira gutaha bumva ko batanze ibyishimo n'urwibutso kubitabiriye igitaramo cyabo.
Yashimye kandi Sangwa Aline watangije iri torero. Avuga ko isuku igira isoko, mu kumvikanisha ko ibyo Sangwa agezeho byose mu muco abicyesha umubyeyi we [Ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo].
Rugano yibukije ko mu myaka myinshi ishize, hari abazungu baje mu Rwanda bumva uko Nyina wa Aline aririmba, Sentore Athanase [Se wa Masamba Intore n'abandi], birabatangaza, bibaza aho babyize muri Kaminuza.
Abo bazungu bari 34, baje mu Rwanda gushaka abanyarwanda bazabafasha gukora filime yasohotse igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Rugano ati 'Barambaza bati 'aba bantu bari hano n'aba bana ni iyihe Kaminuza babyigikiye (mo). Numvise mfite ishema ryo kuba Umunyarwanda [â¦.] Iryo shema turiraze abana bacu turaribahaye.'
Uyu musaza yavuze ko yitegereje igihe kinini areba ukuntu Sangwa Aline yigaragaza mu ngamba y'ababyinnyi, bimwibutsa 'umutwakazi' (Ntibikivugwa) witwaga Stephanie wabyinaga 'ibitego byihariye', ku buryo bitoroheye ababyinnyi kubyiga. Ariko Sangwa Aline na Murumuna we Carine 'nibo bonyine bashoboye kubyiga'.
Rugano avuga ko ibitego Stephanie yari afite byarimo imibare myinshi. Ati 'Ariko urumva ko Stephanie wapfuye anduta atapfuye. Iyo usize ibi ng'ibi ntabwo upfa, urasinzira ugatabarukaâ¦Ukwibyara gutera ababyeyi ineza. Mwakoze.'
Yavuze ko ubwo Intayoberana basozaga iki gitaramo, yumvise muri wese basoje kare, ku buryo yumvaga adashaka gutaha. Yanagarutse ku bana b'iri torero, Uruyange bitabiriye irushanwa ry'umuziki rya East Africa's Got Talent, avuga ko bashibuka ahari umuco, kandi batanga icyizere cyo kuzasigasira umuco.
Uyu musaza yasabye abarimo Mariya Yohana, Rugeminkwaza, Murayire n'abandi bari muri iki gitaramo guhuza imbaraga 'dufashe aba bana batere imbere bazamuke'.
Yavuze ko mu minsi ishize yarwaye mu buryo bukomeye, ariko Imana ikomeza kuba mu ruhande rwe. Rugano avuga ko hazashakwa amafaranga yo gushyigikira iri torero. Yabaye uwa mbere ahita atanga ibihumbi 300 Frw bazatangiriraho.
Ahawe ijambo, Mariya Yohana wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Intsinzi' yashimye Sangwa Aline ku bwo gukomeza gutoza iri torero. Kandi ntiyacitse intege n'igihe ibintu bitari bimeze mu buzima, yanashimye kandi umugabo we Nick wamamaye muri filime City Maid.
Mariya avuga ko icyamushimishije kurushaho 'ni uko tubonye abo tuzasigira utubando twacu'.
Uyu mubyeyi w'inganzo, yavuze ko Sangwa agifite byinshi byo gukora no gutanga, ashingiye ku myaka ubu agejeje. Ati 'Uko uri kose Imana ikugirire neza. Kandi izagukomereze. Murakoze.'
Yabwiye abakobwa b'itorero Intayoberana ko babyina neza, kandi bafite umurindi. Abashishikariza kujya babyina baseka, kuko iyo umubyinnyi aririmba aseka n'ubwo yabyica bidapfa kugaragara.
Mariya yabwiye abasore b'Itorero Intayoberana ko ari intore byahamye koko. Kandi buri gihe abona abasore bagira ishyaka cyane kurusha abakobwa.
Ati 'Abahungu babarusha gushimisha abantu. Mukomereze aho, ni byiza gusa.' Yanabwiye Sangwa Aline ko bazakomeza kumushyigikira uko bashoboye.
Murayire Protais yavuze ko ashingiye uko Intayoberana batangiye n'aho bageze bigaragaza icyerekezo cy'umuco. Avuga ko muri bo bifitemo kunoza ibyo bakora ariko hakabamo n'udushya, ari nayo mpamvu bigoye kurambirwa igitaramo cyabo.
Akomeza avuga ko ashyigikiye igitekerezo cya Rugano cyo gutera inkunga Intayoberana. Kandi bazakora uko bashoboye igitaramo nk'iki cyaguke.
Yavuze, ntashidikanya ko abitabiriye iki gitaramo batashye banezerewe. Ati 'Ntimuhumure. Ibitaragerwaho, uru Rwanda murabizi ko ntacyo rudashobora kugeraho, iyo rwabyiyemeje. Uko namwe mwabiharaniye, ejo n'ejo bundi ibyiza biri imbere. Imana ikomeze ibahe umugisha.'
Isuku igira isoko kandi amata agira gitereka:
Nyina wa Sangwa Aline, yifashishije indirimbo 'Ikivi' ya Rugamba Sipiriyani n'amasimbi n'amakombe, abwira umukobwa we ko ikivi yateruye yakimuhaye kugirango azacyuse.
Uyu mubyeyi yavuze ko umukobwa yakuze akunda kubyina, ku buryo iyo yumvaga ahavuze ingoma yahita ajya kubyina. Avuga ko yabonye umwana we akomeje gukurikira cyane umuco, ahitamo kumujyana muri Kiliziya akajya abyina.
Avuga ko iyo yitegerezaga abana be babyina muri Kiliziya yabonaga babizi cyane. Anavuga ko mu myitozo y'itorero Intayoberana, akunze kuyitabira akabafasha.
Yavuze ko ubwo Sangwa Aline yari ageze mu myaka nka 15, yamubwiye ko muri we yumva yifitemo byinshi bibyiganira muri we ashaka gukora. Ari mvano yo gushinga iri torero nyuma y'igihe kinini yeguriye umutima guteza imbere umuco.
Yavuze ko ibyo umukobwa we akora bona bimutangaje. Kandi ntagushidikanya ko abakobwa be Sangwa na Carine 'ntawe ubahiga'.
Kuri we, avuga ko ari 'ingabire y'Imana' ituma abakobwa be bakomeza guhiga benshi. Yashimye ababyeyi bose bakomeje guhereza umukobwa we muri uru rugendo.
 Â


Itorero Intayoberana rizwiho guteza imbere umuco Nyarwanda, ryabaye irya mbere ritaramiye Abaturarwanda mu bakora imbyino gakondo





Itorero Intayoberana ryari risanzwe rikora ibitaramo byagutse buri mwaka, bakaririmba mu bukwe, mu birori n'ibitaramo 





Baherukaga gukora igitaramo nk'iki gikomeye, cyatanze ibyishimo kuri benshi ubwo bataramiraga muri Kigali Serena Hotel 





Ibi bitaramo bakora bigtamije gusigasira umuco binyuze mu mbyino n'indirimbo bya KinyarwandaÂ

Uhereye ibumoso: Rugemintwaza Nepo, Mariya Yohana na Mama Tony mu bitabiriye iki gitaramo cy'uburyohe 
Nzayisenga Modeste uzwi nk'umupfumu Rutangwamaboko yashyimye byimazeyo Itorero Intayoberana  

















Iri torero ryihariye mu kuzamura cyane abakiri bato nk'abafite imyaka 10 gutangira kwiga kubyina Kinyarwanda 

Iki gitaramo cyafashije abakitabiriye kongera kwibona mu ndirimbo za cyera bataherukaga 






Izina ryabo 'Intayoberana' rymvikanisha ubuhangange bw'abo mu y'andi matorero




Gutangira kubyina mu Itorero Intayoberana si ibya buri wese

  

Ababyeyi batuye umugisha kuri Kayigemera Sangwa Aline ku bwo gusigasira umuco


Ndayizeye Emmanuel uzwi nka Nick, ni we mutoza w'abasore mu Itorero Intayoberana
 Ni byiza mu gitaramo nk'iki gutaha ifoto cyangwa se amashusho uza kwereka abo wasize mu rugo 


Buri gihe uko bakoze igitaramo, bagira icyo bunguka mu bijyanye no kuririmbira abakunzi babo, imbyino nshya bazana n'ibindi
Â






Intayoberana bafite intego yo gukundisha abato iby'iwabo. Ndetse no gukomeza kujya mbere bubaka ejo hazaza
Â
Abana bato bazwi nk'Uruyange ari nabo baherutse guhatana mu irushanwa ry'abanyempano mu muziki rya East Africa's Got Talent



 
Intayoberana bashimiye buri wese witabiriye iki gitarami. Bati 'Intayoberana zihamagarana ubwuzu mukazitabana ubwira. Tubikuye ku mutima turabashimiye.'



Intayoberana bavuga ko umuntu atarama 'ibyo abantu arusha abandi'
Â


Iri torero Intayoberana rigizwe n'ibirezi, ukamuzaka kugera kunararibonye













Kanyandekwe wari umusangiza w'amagambo muri iki gitabo. Yifashishije cyane ibyagiye bivugwa n'abasizi







KANDA HANO UREBE IMBYINO ZIHARIYE MU GITARAMO "IWACU" CY'ITORERO INTAYOBERANA
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Sangwa Julien-INYARWANDA.COM