Agahinda ka Ndekyezi wapfushije abantu 8 bazize Ebola #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Samuel Ndekyezi ni se w'umuntu wa mbere byemejwe ko warwaye akanicwa na Ebola nshya iri muri Uganda, nyuma yapfushije abandi bantu barindwi barimo abana be. 

Ndekyezi, w'imyaka 66, atuye mu mudugudu wa Kirwanyi mu karere ka Mubende kamaze igihe mu bihe by'akato kubera iyi virus.

Uretse abantu yapfushije, we n'abandi bantu 26 bo mu muryango we bamaze ibyumweru bitatu barajyanywe mu kato, gusa inshuro zose bamupimye ntibayimusanzemo yakavanywemo kuwa mbere.

Kugeza ubu abantu 75 byemejwe ko banduye Ebola mu ntara enye za Uganda harimo n'umurwa mukuru, hari ubwoba ko hari benshi cyane kurushaho bataramenyekana.

Ebola yandura ite? Ese hari urukingo?

Iyi virus ikwirakwira mu bantu biciye ku gukora ku matembabuzi y'uyifite cyangwa ahantu ayo matembabuzi ari. Gushyingura bishobora kuba ahantu hakomeye ho kwanduzanya mu gihe hari abakoze ku murambo w'uwo yishe.

Minisiteri y'ubuzima ya Uganda ivuga ko abantu 18 ari bo Ebola imaze kwica, nabo bakaba ari abashyinguwe bizwi ko bayirwaye.

Ishami rya ONU ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko ijanisha ry'abicwa n'iyi ndwara bayanduye ari hagati ya 41% na 100%.

Indi mpungenge ni uko ubu bwoko bwa Ebola buri muri Uganda buzwi nka Sudan budafite urukingo rwemejwe, nk'uko bimeze ku bwoko buzwi cyane nka Zaïre.

Jane Ruth Aceng, Minisitiri w'ubuzima wa Uganda, yavuze ko 'mu byumweru biri imbere' izagerageza amoko y'inkingo za Oxford, Sabin na Merck ngo barebe niba yakora kuri Sudan.

Ubwoko bwa Zaïre ni bwo bwari bukaze kuko hagati ya 2013 na 2016 bwishe abantu barenga 11,000 muri Africa y'i burengerazuba.

Ndekyezi yasigaye ahabi

I Kirwanyi muri Mubende baracyari mu kato â€" kimwe no mu tundi duce ducye twa Uganda â€" nta wusohoka cyangwa ngo yinjire muri ako gace.

Iyi minsi ya 'guma mu rugo' muri utwo duce izarangira kuwa gatanu ariko biteganyijwe ko leta ishobora kuyongera kubera ubwiyongere bw'abanduye.

Avuye aho yari yarajyanywe mu kato, Ndekyezi yasanze ibyo yasize barabyibye.

Ati: 'Iduka ryanjye navuyeyo nsanga ryose barisahuye. Nari mfite inkoko nasanze zose bazitwaye, nari mfite n'ingurube n'ihene, nari mfite na bya sekoko nasanze nabyo byose babitwaye.

'[Ubu] Mfite abuzukuru batagira nyina batagira se, ubu ndagowe cyane.'

@BBC

The post Agahinda ka Ndekyezi wapfushije abantu 8 bazize Ebola appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/11/03/agahinda-ka-ndekyezi-wapfushije-abantu-8-bazize-ebola/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)