30% by'urubyiruko ntibazi ko habaho uburyo bwo kuboneza urubyaro – Ubushakashatsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushakashatsi bwamuritswe na Minisiteri y'Ubuzima ku bufatanye na Enabel bwagaragaje ko 30 % by'urubyiruko bari hagati y'imyaka 15 na 24 batazi ko habaho uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Muri ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2022 bwagaragaje ko mu rubyiruko 718 rwabajijwe , 11% nibo  bakoze imibonano mpuzabitsina muri bo 45% ntibakoresheje agakingirizo mu gihe ab'igitsinagore 36% basubije muri icyo gihe batewe inda.

Muri ubu bushakashatsi hagaragajwe ko 65% bavuze ko ahantu bashobora kubonera uburyo bwo kuboneza urubyaro bahitamo  agakingirizo, 12% bavuze ko uburyo bwo gukoresha ibinini aribwo bwiza naho  89% y'abasubije ko batekereza ko ari ngombwa kwirinda mu gihe bari gukora imibonano mpuzabitsina ibi bivuze ko 11 % batazi ko ari ngombwa kwirinda.

Dr. Turate Innocent, umuhuzabikorwa w'umushinga Barame wa Enabel avuga ko inzira ikiri ndende  kugira ngo harwanywe ikibazo cy'abangavu baterwa inda, bakaba bakwandura n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yagize ati : 'Ni ngombwa gushyira imbaraga ku rubyiruko kuko gushyira imbaraga ku rubyiruko ni ukubaka ejo hazaza h'igihugu.'

Ambasaderi w'Ububirigi mu Rwanda, Bert Versmessen  avuga ko hakwiye kubaho  urubyiruko rw'ejo hazaza rufite amakuru,  runabasha kwifatira ibyemezo kugira ngo ruharanire ejo hazaza heza.

Yagize ati : 'Uruhare rw'umushinga Barame wa Enabel muri ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara  rwaduhaye ishusho  runadufasha kurebera hamwe ibibazo bigihari naho tugomba kongera imbaraga.'

Image

Avuga ko  ibibazo by'urubyiruko bitandukanye kandi biri mu byiciro bitandukanye bisaba imikoranire ya hafi hagati y'abafatanyabikorwa batandukanye ku ntego nyamukuru yo gufasha abakiri bato mu kubasha kwihitiramo icyateza imbere  ubuzima bwabo.

Minisitiri w'Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yavuze ko ubu bushakashatsi buzafasha kumenya icyakorwa kugira ngo urubyiruko rufashwe kugira amakuru ahagije mu kumenya ubuzima bwabo bw'imyororokere.

Hamuritswe kandi izindi nyigo zakozwe n'uyu mushinga Barame wa Enabel zirimo Kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse n'ibisindisha.  Ni inyigo yakozwe ifite intego yo kugira ngo barebe uburemere bwo kunywa ibiyobyabwenge n'inzoga, itabi   n'ibindi byangiza ubuzima bw'urubyiruko  uko bihagaze.

Image

Uretse ibyo, hamuritswe indi nyigo kuri serivisi zitangirwa mu bigo byashyiriweho urubyiruko,  bigira uruhare mu gutuma urubyiruko rugira imyitwarire mizima kuko arirwo ruzavamo abayobozi b'ejo hazaza.

Umushinga Barame wa Enabel wita ku buzima bw'imyororokere mu rubyiruko no mu baturage muri rusange, ukorera mu Turere twa Nyarugenge, Gisagara, Rulindo, Gakenke, Karongi, Nyamasheke, na Rusizi.

Yanditswe na Rose Mukagahizi

 

 

 

 

 

 

 

The post 30% by'urubyiruko ntibazi ko habaho uburyo bwo kuboneza urubyaro â€" Ubushakashatsi appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/11/25/30-byurubyiruko-ntibazi-ko-habaho-uburyo-bwo-kuboneza-urubyaro-ubushakashatsi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)