Yujuje imyaka 10 - JIBU irakataje ku ntego y... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Jibu yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012, iba ikigo cya mbere cyatangije uburyo bwa 'Tap Water Bottle' aho ijerekani yabugenewe ikoreshwa n'ushaka kunywa amazi asukuye, akagera mu mubiri ari ntamakemwa.

Kuva muri 2012, iki kigo cyahaye uburenganzira ibindi bigo 57 kugira ngo bakorane mu buryo bw'ubucuruzi buhuriweho (Franchising) aho ibyo bigo bitunganya amazi ku buryo bumwe, bikayageza ku banyarwanda mu bice bitandukanye by'igihugu.

Abantu basaga 400 bafite akazi ka buri munsi mu bikorwa bya Jibu, mu gihe kandi mu ntara zose z'u Rwanda habarirwa abacuruzi basaga 4000 bageza amazi ya Jibu ku baturage.

Iki kigo gikorera mu bihugu 8 by'Africa, gishishikariza kandi kigafasha abantu kuva mu buryo bwa kera bwo kunywa amazi yavomwe ku mugezi, bagakoresha uburyo bwa 'Tap Water Bottle' aho amazi aba yaratunganijwe n'inararibonye.

Incamake ku buryo amazi ya Jibu atunganywa

Uretse amazi, Jibu inatunganya ifu y'umwimerere itekwamo igikoma ndetse na Gas igezweho, aho iki kigo kinashishikariza abanyarwanda gutekesha 'LPG Gas' aho kuba inkwi n'amakara byangiza imyanya y'ubuhumekero bw'umuntu.

Mu ngingo nkuru n'icyerekezo cya Jibu harimo gufasha ba Rwiyemezamirimo bo mu Ntara zose z' u Rwanda bakageza ku baturage ibi bikenerwa by'amazi, Ifu ndetse na Gas isanzwe icuruza.



Hamwe mu hatunganyirizwa amazi ya Jibu





Aho bacuruza aya mazi, bakirana abakiriya ubwuzu n'urugwiro




Bijyanye nk'uko aya mazi aboneka mu turere twose tw'u Rwanda, akoreshwa hose mu miryango




Aya mazi atwarwa mu macupa yabugenewe afite ingano zitandukanye, ku buryo ukora Siporo cyangwa urundi rugendo abasha kuyitwaza



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121519/yujuje-imyaka-10-jibu-irakataje-ku-ntego-yo-kugeza-amazi-meza-ku-banyarwanda-121519.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)