Yiswe Umwami wibitaramo! Iminsi irabarirwa k... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo utereye amaso uyu mwaka, usanga uyu muhanzi atarigeze agira umwanya wo kuruhuka ugereranyije n'ibitaramo yakozemo bitandukanye, ahantu hatandukanye birimo ibyo yakoreye muri Amerika, mu Burayi ndetse no muri Afurika.

Nta karuhuko ashyizemo nyuma yo gutaramira muri Canada aho yakoreye ibitaramo bigera muri bitatu. Na mbere yaho yari akubutse muri Afurika, harimo nk'igitaramo cy'amateka yakoreye mu Rwanda no muri Uganda ategerejwe i Michigan.

The Ben ukunda gutumirwa mu bitaramo bitandukanye, ababyitabiriye bagenda babyirahira bitewe n'igikundiro kidasanzwe uyu muhanzi afite. Ikundiro afite agicyesha indirimbo ze zizihira benshi nk'abazimize.

Mu bigaragarira amaso mu bitaramo nka bitanu biheruka, uyu muhanzi yakoze amateka ndetse aha ibyishimo abakunzi n'abafana be mu buryo butandukanye burimo nko kubyinana nabo kubegera no kuririmbana.


The Ben ategerejwe muri Michigan

Ageze muri Uganda, yasanze abantu bamwiteguye ndetse babasha no kumwereka urukundo mu bitaramo bitatu bitandukanye aheruka kuhakorera. The Ben ageze mu Rwanda ho byabaye akarusho kuko ni we muhanzi w'umunyaRwanda wenyine umaze gukorera amateka muri BK Arena nta munyamahanga bari kumwe.

Kuri iki cyumweru, The Ben ategerejwe muri Leta ya Michigan ahitwa Grand Rapids ahazwiho gukunda umuziki we by'umwihariko hari n'abanyaRwanda benshi bamukunda mu buryo budasanzwe.


Kubera ibitaramo byinshi ari gukora muri iyi minsi kandi agatanga ibyishimo ku babyitabiriye, abafana be bakunze kumugaragariza ku mbuga nkoranyambaga ko ari umwami w'ibitaramo. 

Igitaramo agiye gukorera i Michigan, kizatangira saa mbiri z'ijoro z'ijoro. Kugeza ubu kugura itike, wakwifashisha izi numero 2039288422. Mu bazafatanya n'uyu muhanzi harimo abavanzi b'imiziki (Djs) barimo Dj Lyon, Dj Will ndetse na Dj Rafiki.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121524/yiswe-umwami-wibitaramo-iminsi-irabarirwa-ku-ntoki-the-ben-agataramira-muri-michigan-121524.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)