Umunyamakuru Cyuzuzo yakorewe ibirori bya Br... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi birori byabaye kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, byabereye kuri Muhazi Flowers Beach & Resorts, ku mucanga, ku mazi no mu bwato.

Cyuzuzo yahawe impano, anahabwa impanuro azashingiraho mu rugendo rushya rw'ubuzima agiye gutangira.

Umunyamakuru Niyongira Antoinette yagaragaje ifoto ya Cyuzuzo ari mu bwato, maze agira ati 'Aritegura kuba umugeni. Ndagukunda mukobwa."

Umunyamakuru Jado Max ukorana ikiganiro na Cyuzuzo kuri Kiss Fm, we yanditse agaragaza ko atewe ishema n'intambwe mugenzi we ateye. Amwifuriza ibyishimo n'ibyiza gusa mu rugendo rushya agiye gutangira.

Bagwire Keza Joannah wabaye Miss Heritage 2015, yavuze ko atewe ishema na Cyuzuzo. Ati 'Ukwiye ibyishimo byose Isi itanga n'ibirenzeho. Ntewe ishema nawe.'

Cyuzuzo aritegura gukora ubukwe na Niyigaba Thierry Eric, wamwambitse impeta y'urukundo ku wa 5 Ukuboza 2021.

Uyu mukobwa yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye aho yubakiye izina birimo Isango Star, Radio 10 na Royal Fm.

Cyuzuzo anakora ikiganiro 'Ishya' gitambuka kuri Televiziyo Rwanda akorana n'abanyamakuru Aissa Cyiza, Michèle Iradukunda na Mucyo Christella.

Ni bucura mu muryango w'abana babiri. Mu 2014 yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza mu itangazamakuru, nyuma anahabwa impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master's Degree] mu bijyanye n'Imibanire mpuzamahanga.

Cyuzuzo afite uburambe bw'imyaka irenga icyenda mu itangazamakuru ry'amajwi n'amashusho, akaba umuhanga mu Cyongereza n'Igifaransa. Â 

 

Inshuti, abavandimwe, abo bakorana n'abandi batunguye Cyuzuzo bamukorera ibirori bya 'Bridal Shower' 


Cyuzuzo yahawe impano n'impanuro azubakiraho mu rugendo rushya rw'ubuzima atangiye 

Cyuzuzo yavuze ko afite inshuti nziza, zatumye yiyumva nk'igikomangoma 



Tariki 23 Ukwakira 2022... Umunsi ufite igisobanuro kinini mu buzima bwa Cyuzuzo 



Cyuzuzo aritegura gukora ubukwe n'umukunzi we Thierry 

Cyuzuzo Jeanne D'Arc n'umunyamakuru Kamanzi Natasha wa Kigalitoday Â 

Cyuzuzo n'umunyamakuru Antoinette Niyongira wa Kiss FM bakorana 

Cyuzuzo na Rita Umuhire 

Cyuzuzo na Sifa Gaju Uwase 

Cyuzuzo na Christelle bahurira mu kiganiro 'Ishya' kuri Televiziyo Rwanda 

Cyuzuzo na Nakure Caissy 

Jeanne D'Arc na Bumwe Ritha Clarisse

Cyuzuzo n'umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, Michelle Iradukunda 


Jeanne D'Arc na Aissa Cyiza wa Royal Fm










Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122193/umunyamakuru-cyuzuzo-yakorewe-ibirori-bya-bridal-shower-byabereye-mu-bwato-amafoto-122193.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)