Umunyamakuru Cyuzuzo yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi byitabiriwe n'ibyamamare (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru wa Kiss FM, Cyuzuzo Jeanne d'Arc yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka "Bridal Shower" aho byitabiriwe na bimwe mu byamamare.

Uyu mukobwa unamenyerewe mu kiganiro 'Ishya' gitambuka kuri Televiziyo y'u Rwanda, aritegura kurushingana n'umukunzi we Thierry Eric Niyigana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Cyuzuzo Jeanne d'Arc yasangije abamukurikira amafoto y'uyu muhango aho yagaragaje amarangamutima ye ku bwo kuba inshuti ze zamushyigikiye.

Ati 'Ku nshuti zanjye zidasanzwe. Mwakoze cyane !! mwatumye ngira ibihe byiza mu bukumi bwanjye.'

Uyu muhango ukaba witabiriwe n'ibyamamare bitandukanye ariko n'ubundi byiganjemo abo mu gisata cy'itangazamakuru abarizwamo.

Ntabwo haramenyekana igihe ubukwe buzabera gusa bivugwa ko uyu mwaka ugomba kurangira akoze ubukwe. Bibaye nyuma y'uko mu Kuboza 2021 ari bwo Thierry yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.

Cyuzuzo yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere y'uko yerekeza kuri KISS FM.

Rita Umuhire inshuti ya Cyuzuzo yari ahabaye
Antoinette Niyongira bakorana kuri Kiss FM yari yaje kumushyigikira
Umunyamakuru wa RBA, Michelle Iradukunda yari ahari na we
Mucyo Kago Christelle bakorana mu kiganiro Ishya
Cyuzuzo Jeanne d'Arc yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi
Umunyamakuru Aissa Cyiza na we yari ahabaye
Byabereye ku mazi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umunyamakuru-cyuzuzo-yakorewe-ibirori-byo-gusezera-ku-bukumi-byitabiriwe-n-ibyamamare-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)