Ubutumwa Shaddyboo yanditse yiyita Umwamikazi bwavugishije benshi barimo Dj Brianne #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa bukomeje gutigisa imbugankoranyambaga aho benshi bahise bataka Dj Brianne bavuga ko adakwiye gusubizanya na Shaddyboo kuko ntacyo bahuriye ndetse ko atanabasha gufungura udushumi tw'inkweto ze.

Mu butumwa Shaddyboo yari yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter yahamije ko ari Umwamikazi

Ati" Ndi umwamikazi wa Kenya,Tanzania,Uganda,Congo,Burundi n'Urwanda, ntabwo nkeneye kubijyamo impaka hari ibimenyetso, murakoze".

I'm The Queen of the 🇰🇪🇹🇿🇺🇬🇨🇩🇧🇮🇷🇼East Africa.
i don't debate facts , Thank you 🤩😘 pic.twitter.com/t3iSaS5BEM

â€" Mbabazi Chadia (Shaddyboo) (@shaddyboo__92) October 4, 2022

Ni ubutumwa butavuzweho rumwe, bamwe bemeza ibyo avuze ariko abandi babihakanira kure harimo na Dj Brianne umaze ubaka izina mu kuvanga imiziki.

Dj Brianne yagize ati"Niba urimo kuvuga ko uri umwamikazi w'aba Slay Queen ntushobora no kuza mu icumi ba mbere beza, uranyumva? None hari ikindi ukora kikugira umwamikazi? Reka mbimenyeshwe ndagaruka mu nyuma".

If you're talking about slay queens you can't even come in top 10 of the best slays Right?
So do you have anything else you do to make you the Queen?
Let me know and I'll come back later https://t.co/3UBLytjVoh

â€" DeejayBrianne (@BrianneDeejay) October 5, 2022

Ubutumwa bwa Dj Brianne bwazamuye impaka nyinshi bamwe bavuga ko arengereye ndetse ko imvugo ye y'umvikanyemo agasuzuguro bitari bikwiye kuri Shaddyboo cyane ko badahuje akazi.

Shaddyboo nawe wahise yongera gutanga ubutumwa byagaragaye ko bugenewe Dj Brianne mu bitekerezo byinshi byari byatanzwe yavuze ko ntamwamikazi usubiranya n'abaseriveri.

Mu butumwa Shaddyboo yanditse yagize ati"Nta mwamikazi usubizanya n'Abaseriveri be. Ndi umwamikazi w'Afurika y'Iburasirazuba".

Nta Mwamikazi usubizanya na
Abaservants be .👸

I'm The Queen of the East Africa .

â€" Mbabazi Chadia (Shaddyboo) (@shaddyboo__92) October 5, 2022

Dear @DeejayBrianne
Ndashaka kukwibutsa ko Shaddyboo mudahanganye, kandi ko wowe utafungura nudushumi twinkweto ze, ikindi kandi nka kwibutsa ko kurya iryo yuzuye bikurinda kugira ishyari nkiryo ufite.🚮

Murakoze cyane🙏

â€" Debha🐺 (@Debhavan) October 5, 2022

Dj Brianne ntiyemeranya na Shaddyboo wiyita Umwamikazi mu gihe icyo akora kitazwi.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ubutumwa-shaddyboo-yanditse-yiyita-umwamikazi-bwavugishije-benshi-barimo-dj

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)