Ubuhamya bw'Umu Ex-FAR mu rubanza rwa Munyenyezi ,Havuzwe ibyakorewe abakobwa 5 bigaga muri Kaminuza i Butare #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu iburanisha rishize, urukiko rwari rwafashe umwanzuro ko abatangabuhamya baza kumvwa mu rukiko imbona nkubone nk'uko uregwa yari yabisabye, uyu munsi bahageze bamwe basaba kumvwa mu muhezo.

Beatrice Munyenyezi woherejwe mu Rwanda nyuma yo kurangiza igihano cyo kubeshya inzego z'ubutegetsi za Amerika, yongeye gusubiramo ko atifuza ko hari abatangabuhamya bamushinja bari mu muhezo ngo batamenyekana.

Ni nyuma y'uko abatangabuhamya baje kumushinja none kuwa kane bamwe basabye ko batanga ubuhamya bwabo ariko batamenyekanye, nubwo amazina yabo yari amaze gusomwa mu rukiko.

Abunganira Munyenyezi bibajije impamvu abo batangabuhamya bashaka kumvwa mu muhezo kandi amazina yabo yari amaze gutangazwa mu rukiko.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibisabwa n'abatangabuhamya bwazanye byemewe n'amategeko.

Mu gushimangira impamvu basaba umuhezo, umushinjacyaha ati : 'Mu byaha tumurega harimo gusambanya abagore n'abakobwa, ibaze haramutse hari umutangabuhamya ujya kuvuga uburyo yasambanyijwe, akabivuga mu ruhame'.

Urukiko rwanzuye ko batatu basabye gutanga ubuhamya mu muhezo babyemerewe, naho babiri bemeye gutanga ubuhamya ku mugaragaro nabo bakabikora. Aba nibo bahereweho.

Consolée Mukeshimana yavuze ko muri jenoside yajyanywe na muramu we kuri Hotel Ihuriro yari mu mujyi wa Butare akahahurira na Munyenyezi ari kumwe n'umugabo we Sharom Ntahobali na nyina [w'umugabo we] wari minisitiri, Pauline Nyiramasuhuko, Munyenyezi ubwe akamwaka indangamuntu, ariko Mukeshimana ngo ntayo afite.

Mukeshimana avuga ko yari yajyanywe na muramu we kugira ngo asabe Nyiramasuhuko â€" bari baziranye - ko yamuhungisha akamugeza ku mupaka w'Akanyaru.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko Munyenyezi yari yambaye imyenda ya gisirikare kandi afite imbunda, ko bari aho yiboneye uyu uregwa ategeka Interahamwe gufata ku ngufu abanyeshuri b'abakobwa batanu ba kaminuza bari bahazanywe.

Yongeraho ati : '[nanjye] Munyenyezi yaramfashe ashaka kunyiyicira.'

Uyu avuga ko muramu we wari wamujyanye kuri iyo hotel gushaka uko amuhungisha yamubwiye ko Munyenyezi bamuhimbaga Commando.

Munyenyezi n'abunganizi be bagendaga babaza ibibazo uyu mutangabuhamya bishingiye ku buryo amuzi, uko yamubonye icyo gihe, n'ahandi yaba yaramubonye.

Munyenyezi yavuze ko uyu mutangabuhamya yaje no kumushinja muri Amerika ariko ngo 'yaba yaribagiwe ibyo yahavugiye' kuko arimo 'kunyuranya' n'ibyo yavugiye muri Amerika.

Undi mutangabuhamya witwa Bigirimfura Charles wari umusirikare mu ngabo zatsinzwe akaba n'umunyeshuri mu ishuri rya gisirikare rizwi nka ESO, yavuze ko nawe azi Munyenyezi kuri Hotel Ihuriro kuko ngo yahagendaga (Charles) buri munsi.

Yavuze ko azi kandi Munyenyezi kuri bariyeri mu mujyi wa Butare aho yabaga ari kumwe n'Interahamwe yambaye ikoti rya gisirikare kandi afite imbunda, ati : 'yatangaga n'amategeko'.

Bigirimfura yavuze ko ibya Munyenyezi ari ibyo azi we ubwe kuko muri jenoside bahuraga bakaganira.

Bigirimfura nawe yagiye gushinja Munyenyezi akiri muri Amerika, uyu uregwa yavuze ko ibyo Bigirimfura nawe avugira muri uru rukiko bitandukanye n'ibyo yabwiye abacamanza muri Amerika.

Urubanza rwakomeje humvwa abatangabuhamya batatu basabye kumvirwa mu muhezo.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Ubuhamya-bw-Umu-Ex-FAR-mu-rubanza-rwa-Munyenyezi-Havuzwe-ibyakorewe-abakobwa-5-bigaga-muri-Kaminuza-i-Butare

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)