Header Ads Widget

Technology

U Rwanda rwasubije RDC yirukanye Ambasaderi warwo Karega #rwanda #RwOT

Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko yababajwe n'umwanzuro wafashwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wo kwirukana ambasaderi Vincent Karega wari uruhagarariye muri icyo gihugu.

Amb.Karega yasabiwe kwirukanwa n'Inama nkuru ya gisirikare ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye Guverinoma kwirukana Ambasaderi w'u Rwanda i Kinshasa, Vincent Karega, mu masaha atarenze 48.

Itangazo u Rwanda rwashyize hanze, rivuga ko 'rwababajwe n'umwanzuro wa Guverinoma ya RDC wo kwirukana Ambasaderi w'u Rwanda Vincent Karega.'

Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko 'Inzego z'umutekano ku mupaka wacu na RDC zikomeje kuryamira amajanja mu gihe tukigenzura ibibazo biri kubera muri Congo.'

Muri iri tangazo, u Rwanda ruvuga ko rufite impungenge z'uburyo FARDC na FDLR bakomeje kwegera umupaka warwo bitwaje intwaro ziremereye.

U Rwanda rwongeye guhamagarira umuryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi imvugo z'urwango n'ihohoterwa rikorerwa abavuga Ikinyarwanda muri Congo, bikagirwamo uruhare n'ubuyobozi bwa Congo.

Bati 'Uku kwinjiza FDLR muri FARDC n'imikoranire bafitanye, bijyanye n'ubu bwiyongere bw'imvugo z'urwango n'ubugizi bwa nabi bwibasiye Abanyarwanda muri Congo n'abandi bavuga Ikinyarwanda batuye muri Congo.'

U Rwanda rwavuze ko bibabaje kuba Guverinoma ya Congo ikomeje kurugira urwitwazo mu kibazo cya M23 iguhunga ibibazo biri mu miyoborere yayo ndetse no kunanirwa kurinda umutekano.

Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko ishyigikiye ibiganiro byo kugarura amahoro muri Congo biciye mu nzira zatangijwe z'ibiganiro haba ibya Luanda muri Angola ndetse n'ibya Nairobi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/u-rwanda-rwasubije-rdc-yirukanye-ambasaderi-warwo-karega

Post a Comment

0 Comments

Nature