Rusizi:Impanuka ikomeye ihitanye abantu Bane barimo uruhinja #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Nyakabuye muri aka Karere ka Rusizi, mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2022.

Uwaduhaye amakuru, yavuze ko iyi mbangukiragutabara isanzwe ari iy'Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, ikaba yakoze impanuka ubwo yari ivuye ku Bitaro bya Mibilizi aho yari yajyanye umurwayi.

Yavuze ko ubwo yasubiraga i Nyabitimbo mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, ari bwo yakoze impanuka, igata umuhanda, ikagwa mu kabande.

Amakuru avuga ko abantu bane bahise bahasiga ubuzima barimo abaforomo babiri b'Ikigo Nderabuzima cya Nyabitimbo, umwana uri mu kigero cy'umwaka umwe w'umubyaza, n'undi muntu umwe utaramenyeka.

Naho umushoferi w'iyi mbangukiragutabara n'umubyaza, na bo bari muri iyi modoka, bakomeretse bikomeye bakaba bahise bajyanwa ku Bitaro bya Mibilizi.

Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yemeje amakuru y'iyi mpanuka, avuga ko yahitanye abantu bane.

SSP Rene Irere avuga ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Rusizi-Impanuka-ikomeye-ihitanye-abantu-Bane-barimo-uruhinja

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)