Ruhango: Umuyobozi yafashwe agiye gusambanya umugore w'abandi ngo yandike umwana we mu bafashwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukozi ushinzwe ubuzima mu murenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango arashinjwa gusambanya umugore w'undi mugabo nka ruswa yo kugira ngo abashyirire umwana mu mushinga urihira amashuri abatishoboye.

Uyu mukozi ushinzwe ubuzima bahimba "Sante"ngo yafatiwe mu wundi murenge wa Kinihira mu kagari ka Nyakogo mu mudugudu wa Buhanda muri iki cyumweru, ngo yambaye ubusa buri buri bivugwa ko yari aje guhabwa ruswa y'igitsina yari yatse umugore ngo abashyirire umwana mu mushinga urihira abanyeshuri kuko uwo mwana yari agiye kwiga mu murenge uwo mukozi akoramo.

Hakizimana nyiri uwo mugore yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko yamufashe yambaye ubusa ari mu cyumba cye ndetse ngo Bwana Sante yari amaze iminsi aza mu rugo rwe kureba uwo mwana.

Uyu mugabo yagize ati "Twarimo guhinga n'umugore hanyuma saa sita turataha,njye nigira mu isoko.Ngeze hakurya mbona Sante aramanutse ageze aha ngaha mpita ngaruka,nkubise urugi icyumba ntabwo cyari gikinze mbona Sante n'umugore wanjye mu nguni,Sante yakuyemo imyenda yose.

Yamusabaga ko babanza kuryamana akabona kurihira uwo mwana.Imyenda nahise nyisohora nyishyira ahantu,ngarutse nsanga arimo aratakamba ngo mbabarira.Mpita nkomera [mvuza induru].Yahakuwe n'inzego za leta."

Hakizimana yavuze ko uyu muyobozi yitwaje ububasha afite aramusuzugura ndetse ko byamubabaje cyane.

Umuyobozi bwa RIB ntibwahise butanga igisubizo niba uyu muyobozi yarafashwe agafungwa gusa umuyobozi w'Umurenge wa Kabagari,Gasasira F.Regis yabwiye TV1 ko uyu Sante yatawe muri yombi.

Ati "Ari muri RIB irimo iramukurikirana.Yitwa Nshimiyimana Alexis".

Abaturage basabye ko uyu mwana wasabiweho ruswa y'igitsina yafashwa kurihirwa kuko ngo ababyeyi be batabasha kumurihira cyane ko ngo agiye mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ruhango-umuyobozi-yafashwe-agiye-gusambanya-umugore-w-abandi-ngo-yandike-umwana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)