Rubavu : Abitwaje intwaro gakondo mu gisa n'igitero batemye abarimo abacunga umutekano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatuye mu Mudugudu wa Nyabagobe muri aka Kagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi, babwiye RADIOTV10 ko ubu bugizi bwa nabi bwabaye kuva saa sita z'ijoro kugeza saa munani.

Bavuga ko aba bagizi ba nabi bageraga mu icumi, babanje kuza bakicara ahantu bakahamara iminota 30', ndetse abaturage bakaba babanje gukeka ko ari abanyerondo.

Nyuma baje kwadukira umunyerondo umwe baramukubita, abaturage bahita bagira amakenga, batangira kuza gutabara, ariko uwazaga atabaye wese yakubitwaga mu gihe abandi aba bagizi ba nabi babasabaga gusubira mu nzu.

Umwe mu baturage wabonye aba bagizi ba nabi, yabwiye RADIOTV10 ko baje biteguye kubagirira nabi

Yagize ati 'Aba bantu uko twababonye bari hejuru y'ubushobozi bw'abaturage, bari hejuru y'abanyerondo b'umwuga dufite.'

Yakomeje asaba inzego z'umutekano gukaza umutekano muri aka gace kuko bakurikije uburyo babonye aba bantu, batagenzwaga n'ubujura gusa ahubwo ko bwari ubugizi bwa nabi.

Yagize ati 'Kuko twabonye ari ibintu bidasanzwe, kuko abajura bo ni ibisanzwe hano muri Rubavu ariko ni ba bajura baza, inkoko niba isohotse akaba arayitwaye, igitoki akaba aragiciye aragitwaye, ariko aba bo dukurikije uko twabonye ikipe, bisaba gukaza umutekano.'

Aba batemwe n'abakubiswe, bari kuvurirwa ku Bitaro bya Gisenyi byo muri uyu Murenge wa Gisenyi wabereyemo ubu bugizi bwa nabi.

Umwe mu batemwe



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Abitwaje-intwaro-gakondo-mu-gisa-n-igitero-batemye-abarimo-abacunga-umutekano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)