Perezida Museveni yise abanya Uganda abanebwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashinje Abanya Uganda kuba abanebwe.

Kuri iki cyumweru,tariki ya 16 Ukwakira 2022, Perezida Museveni mu kiganiro na KTN News, yavuze ko abaturage be baba badashaka cyangwa badashobora gukoresha umutungo kamere w'igihugu.

Aganira n'umunyamakuru wa KTN News, Sophia Wanuna,Perezida Museveni yagize ati 'Uganda n'igihugu gikize cyane. Hano hari umutungo kamere mwinshi. Niyo mpamvu abanya Uganda ari abanebwe.

Ni abanebwe kuko umuswa hano ntashobora gupfa byoroshye.Uri umuswa, ushobora kubeshwaho no kurya mu rugo rw'umuvandimwe wawe, wahazerereye. Nta kuntu wapfa byoroshye muri Uganda.'

Yakomeje avuga ko Abanyakenya bakeneye gukora byinshi kugira ngo babeho kurusha Abanya Uganda kuko igice kinini cy'ubutaka bwabo kitabemerera guhinga neza.

Ati: 'Kenya iratandukanye. Biragoye gato (kubaho) kuko kimwe cya kabiri cy'ubutaka bwa Kenya bwumye [butihanganira guhingwaho]. Igice cya Kenya gikorerwaho ubuhinzi ni gito. Hano [Uganda] ahantu hose ni heza cyane. '

Perezida Museveni w'imyaka 78 umaze imyaka 36 ayobora Uganda, azwiho kuvuga icyo atekereza ku bibazo bireba igihugu cye.

Ishami ry'Umunyango w'abibumbye ryita ku buhinzi ryavuze ko 80% by'ubutaka bwa Uganda bwakorerwaho ubuhinzi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/perezida-museveni-yise-abanya-uganda-abanebwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)