Perezida Museveni yazamuye mu ntera umuhungu we, ahita anamuhindurira inshingano #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Uganda Museveni akaba n'umugaba w'ikirenga w'Ingabo za Uganda yazamuye mu ntera umuhungu we Lt General Muhoozi Kainerugaba.

Amugize General , avuye ku ipeti rya Lt General , icyakora yanamukuye ku mirimo ye yo kuba umugaba mukuru w'ingabo zirwanira ku butaka.

izi nshingano zahise zihabwa Major Gen Kayanja , nawe wazamuwe mu ntera akagirwa Lt General ahita anamugira Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka asimbuye Muhoozi.

.Breaking News: President Museveni has promoted Lt Gen Muhoozi @mkainerugaba to the rank of General. @KagutaMuseveni also promoted Maj Gen Kayanja Muhanga to the rank of Lt Gen & appointed him Commander Land Forces, replacing Gen Muhoozi#ChimpreportsNewshttps://t.co/gpD2Zp5Gj4 pic.twitter.com/0j6CPOty2J

â€" ChimpReports (@ChimpReports) October 4, 2022

Muhoozi asimbuwe kuri uyu mwanya nyuma y'amasaha macye ashyize kuri Twitter ubutumwa bwateje impagarara avuga ko we n'igisirikare cya Uganda, bafata Kenya mu byumweru bibiri gusa.

Kuri uyu wa mbere, umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, Muhoozi Kainerugaba, yagiye ku rubuga rwa Twitter, avuga ko yakenera ibyumweru bibiri gusa we n'ingabo ze kugira ngo bafate Umujyi wa Nairobi.

Mu magambo ashobora guhungabanya umubano wa Uganda n'igihugu cy'abaturanyi, Muhoozi,usanzwe ari Umugabo w'ingabo zirwanira ku butaka za Uganda (UPDF) yashyize ku rubuga rwa Twitter ubutumwa bushotora Kenya, umuturanyi wa Uganda mu burasirazuba.

Yatangiye anenga uwari Perezida Uhuru Kenyatta,yahoze avuga ko ari 'mukuru we', kuba atarigeze ashaka manda ya gatatu mu matora yo muri Kanama 2022, yongeraho ko iyo abikora yashoboraga gutsinda amatora mu buryo bworoshye.

icyakora Minisiteri y'ububanyi n'amahanga muri Uganda yasohoye itangazo risa n'irivuguruza ibyanditswe na Moohozi, rivuga ko politiki ya Uganda idakinirwa ku mbuga nkoranyambaga.kandi ko Uganda ifata kenya nk'inshuti y'akadasohoka no ku guma ku mugambi wabo w'ubufatanye mu nzego zose ntacyahindutse.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-museveni-yazamuye-mu-ntera-umuhungu-we-ahita-anamuhindurira-inshingano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)