Nel Ngabo yasohoye indirimbo ya mbere kuri al... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

N'iyo ndirimbo ya mbere uyu muhanzi asohoye nyuma y'ukwezi kw'ibitaramo bikomeye yakoreye mu gihugu cya Canada, aho yahuriyemo n'abarimo The Ben.

Asobanura ko ibi bitaramo byamuhaye ishusho y'uko 'umuziki Nyarwanda ukunzwe cyane hariya.'

Ubwo yari muri kiriya gihugu, yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo yise 'Kigali'. Igaruka ku gusaba buri wese kutarwanira umugisha w'undi, ahubwo akanyurwa n'ibyo afite.

Nel yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo 'Kigali' itari mu zo ari gutegura kuri album ye ya gatatu.

Avuga ko ubu yatangiye urugendo rwo gusohora indirimbo zigize iyi album. Kandi imirimo yo kuyitunganya igeze kuri 70%.

Ni album avuga ko iriho indirimbo zitandukanye, kandi itandukanye na album ebyiri amaze gusohora.

Yavuze ko iriho indirimbo zigaruka ku rukundo n'ubuzima busanzwe. Ati 'Ni indirimbo z'urukundo nk'ibisanzwe ariko itandukanye n'izindi album (yasohoye).'

Indirimbo 'Dj' yasohoye ari nayo ya mbere kuri album ye, yavuze ko yayikoze nk'ibyishimo abantu bakoresha bari mu birori bitandukanye, bishimye. Ngabo avuga ko irimo 'ubutumwa bwo kwishimana n'abawe ukiyibagiza ibibazo'.

Uyu muhanzi asanzwe afite ku isoko album ebyiri. Iya mbere yayise 'Ingabo' yayituye Ingabo zari iza RPA zabohoye u Rwanda iriho indirimbo nka 'Nyereka inzira' ihimbaza Imana, 'My Queen', 'Zoli', 'Low Key', 'Agacupa', 'Ndaku(Blocka)' yakoranye na Bull Dogg, 'Mukwakarindwi', 'Baby' n'izindi. Â 

Anafite album ya kabiri yise 'RNB 360' iriho indirimbo esheshatu yakoranye n'abandi bahanzi, n'izindi eshanu ze bwite. Indirimbo ze wenyine kuri iyi Album ni Want You Back, Waiting, Uzanyibuka, Henny na Perfect.

Indirimbo yakoranye n'abandi bahanzi ni Muzadukumbura yakoranye n'umuraperi Fireman, Bindimo yakoranye na Kevin Skaa na Fireman, Takalamo yakoranye na Platini P, Keza yakoranye na Yvan Buravan, Church Boy yakoranye na Angel Mutoni ndetse na Mutuale yakoranye na Bruce Melodie. 

Nel Ngabo yatangaje ko ari gukora kuri album ye gatatu

Indirimbo zigize iyi album zabanjirijwe na 'Dj' yasohoye kuri uyu wa gatanu 

Nel Ngabo avuga ko ibitaramo yakoreye muri Canada byamweretse ko umuziki wo mu Rwanda ukunzwe

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DJ' YA NEL NGABO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121685/nel-ngabo-yasohoye-indirimbo-ya-mbere-kuri-album-ya-gatatu-igeze-kuri-70-video-121685.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)