Miss Shanitah wambuwe na Miss East Africa yaburiye abakobwa bashukishwa amarushanwa y'ubwiza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Miss Umunyana Shanitah uheruka kwambikwa ikamba rya Miss East Africa 2020-2021, yaburiye abakobwa bashukishwa amarushanwa y'ubwiza nyamara ari ku nyungu bwite z'abayateguye.

Ni mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yasabye abakobwa bagenzi be kugira amakenga y'aya marushanwa bashorwamo babwirwa ko azabagirira akamaro.

Ati 'Bakobwa ntihazagire udushuka atubwira ko ashaka guteza imbere abakobwa no kubaha amahirwe binyuze mu marushanwa y'ubwiza kuko baba bagambiriye kwizamura ubwa bo no kwigwizaho inyungu ku giti cyabo.'

Ibi bibaye nyuma y'inkuru zimaze iminsi mu itantazamakuru ko uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga uhiga abandi mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (Miss East Africa) yambuwe ibihembo bye.

Mu Kuboza 2021 ni bwo Umunyana Shanitah yambitswe iri kamba ahigitse abandi bakobwa bo muri aka Karere bari bahanganye, ni umuhango wabereye muri Tanzania.

Umwaka ugiye kwirenga avuga ko ibyo yemerewe birimo n'imodoka atarabihabwa aho umuyobozi wungirije wa Miss East Africa, Mutesi Jolly yavuze ko imodoka yahise igurishwa kuko itwarirwa mu ruhande atari urwo mu Rwanda.

Uyu mukobwa yakomeje kwizezwa ibihembo bye ariko amaso akaba yaraheze mu kirere ndetse akaba atanizeye ko azabibona.

Dear Girls, Let nobody deceive us saying that they want to Empower girls, Create opportunities for girls, to mention just a few, through Beauty Pageants with an aim of their Personal growth, Personal interests and so on and so forth.#letsstopcontempt #beautypagents #RwOT
1/2

â€" Shanitah Umunyana (@ShanitahUmunya1) October 19, 2022

Yaburiye abakobwa bashukishwa amarushanwa y'ubwiza
Imodoka yatsindiye ntabwo arayihabwa, umwaka ugiye kwirenga



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-shanitah-wambuwe-na-miss-east-africa-yaburiye-abakobwa-bashukishwa-amarushanwa-y-ubwiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)