Menya Capt Ibrahim Traoré wahiritse ubutegetsi i Ouagadougou #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Capt Ibrahim Traoré ukuriye agatsiko ka gisirikare kafashe ubutegetsi muri Burkina Faso, ubu niwe mutegetsi w'igihugu ukiri muto muri ako karere.

Ni umusirikare umenyereye intambara wagiye buhoro buhoro anenga ubutegetsi bw'uwo yahiritse ku 'ingamba zidatanga umusaruro' mu kurwanya imitwe ya Islamic State na al-Qaeda.

Capt Traoré kuwa gatanu yahiritse Lt Col Paul-Henri Damiba, iba coup d'etat ya kabiri muri uyu mwaka muri Burkina Faso, ishobora gukerereza inzibacyuho yo guha ubutegetsi abasivile.

Traoré w'imyaka 34, yatangiye igisirikare mu 2009 aho yabaye mu mitwe y'ingabo itandukanye irwana intambara mu burasirazuba n'amajyaruguru ya Burkina Faso.

Muri Mutarama(1) yari mu basirikare bafashije Damiba guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Marc Christian Kaboré watowe mu nzira ya demokarasi.

Ariko amezi umunani nyuma yabwo habaye kutumvikana mu gatsiko ka gisirikare kazwi nka Mouvement Patriotique pour la Sauvegarde et la Restauration, MPSR.

Uburyo butandukanye bwakoreshejwe na Damiba n'ubutegetsi bwe bw'inzibacyuho â€" burimo gukaza igisirikare, gushyiraho abategetsi ba gisirikare mu ntara zirimo urugomo rukabije no gukaza ibitero mu majyaruguru n'uburasirazuba byananiwe kunesha ibitero by'imitwe y'inyeshyamba ku basivile no ku basirikare.

Ikigo ACLED Info gikora ubusesenguzi bw'amakuru, kivuga ko Burkina Faso yasimbuye umuturanyi wayo Mali ku kuba izingiro ry'ubugizi bwa nabi muri uyu mwaka, ibyateye imyigaragambyo isaba kwegura kwa Damiba.

Kuva mu 2015 haba coup d'etat yatumye bahita basesa umutwe w'ingabo zidasanzwe, igisirikare cya Burkina Faso cyugarijwe n'urwicyekwe no kutishimira uko ibintu bimeze.

Ubushake mu ngabo bwaragabanutse kubera ibitero bihoraho kandi bikaze by'inyeshyamba, n'uburyo bucyeya bwa gisirikare bwo kwirwanaho, cyane cyane mu bice byegereye imipaka.

Capt Traoré agifata ubutegetsi, hahise haba intambara y'amagambo hagati y'uruhande rwe n'urwa Lt Col Damiba, bituma haba ubwoba bw'intambara yo kurwanira ubutegetsi.

Gusa ku cyumweru byatangajwe ko Damiba yeguye, biha umwanya Traoré wo kugenzura ubutegetsi no kuyobora igisirikare cyugarijwe n'inyeshyamba mu gice kinini cy'igihugu, n'akarere ka Sahel muri rusange.

Capt Traoré yavutse mu 1988 atangirira amashuri ye i Bondokuy, umujyi wo mu burengerazuba bw'igihugu mu ntara ya Mouhoun.

Nyuma yerekeje mu mujyi wa kabiri w'igihugu, Bobo-Dioulasso, kwiga amashuri yisumbuye.

Mu mashuri yisumbuye Traoré yari azwi nk'umusore 'ucecetse' ariko 'w'umuhanga cyane'.

Ishyirahamwe ry'abanyeshuri b'abasilamu rya Burkina Faso (AEEMB) naryo rivuga ko Traoré yari 'umusore muto utuje cyane'.

Mu 2006, yagiye kwiga muri Université Joseph Kizerbo mu murwa mukuru Ouagadougou aho yarangije afite amanota y'ikirenga.

Mu 2009 yinjiye mu gisirikare hashize imyaka ibiri ahita azamurwa bwa mbere mu ntera. Yakoze kandi amahugurwa yo kurashisha intwaro za muzinga muri Maroc.

Nyuma yahise yoherezwa mu ngabo zirashisha intwaro ziremereye mu karere ka Kaya hagati mu gihugu cye.

Mu 2014 yahawe ipeti rya lieutenant.

Nyuma, uyu musirikare yagiye mu ngabo za ONU ziri mu butumwa muri Mali â€" zizwi ku izina rya MINUSMA â€" kandi avugwa mu ngabo 'zagaragaje ubutwari' mu gihe 'cy'ibitero bikomeye' by'inyeshyamba mu karere ka Timbuktu mu 2018.

Mu 2019, Traoré yarwanye mu gitero cyiswe 'Otapuanu' cyamaze amezi arindwi mu burasirazuba bwa Burkina Faso. Yarwanye kandi mu bitero byinshi byo mu majyaruguru y'iki gihugu.

Mu 2020 nibwo yahawe ipeti rya kapiteni.

Kuva muri Werurwe, Traoré yari umukuru w'umutwe w'ingabo zirashisha intwaro ziremereye zikorera mu gace ka Kaya kari hagati hashyira mu majyaruguru ya Burkina Faso.

Kuwa gatanu, yavugiye kuri televiziyo ya leta, RTB-TV ati: 'Ingingo twari twiyemeje ku ntango yagambaniwe n'umuyobozi wacu ari we Lieutenant Colonel Paul-Henri Damiba…

'Kuzahara k'umutekano, ariyo mpamvu y'iki gikorwa cyacu, byashyizwe inyuma y'ibindi ku mpamvu z'ibyifuzo bya politiki bidafatika.'

Ku cyumweru yabwiye VOA y'Igifaransa ati: 'Ntabwo nafashe icyemezo [cyo gufata ubutegetsi] naratoranyijwe. Bimaze ibyumweru bitatu bitogota.

'Namaze hafi icyumweru i Ouagadougou mvugana nawe [Damiba]…Ariko nta na kimwe. Kandi abantu barabona inzira ya politiki yari yarafashe. Twatanze inzira nyinshi z'ibisubizo ariko amaherezo numvise ko turimo gukina politiki aho gukora icyatuzanye.'

Kuri uwo munsi kandi yabwiye France 24 ati: 'Ndabizi Ubufaransa ntibwakwivanga bweruye mu byacu. Niba dufite abandi badufasha uyu munsi, mwihita mubona Uburusiya. Abanyamerika ubu ni abafatanyabikorwa bacu, ariko dushobora no gufatanya n'Uburusiya, ntabwo rero ari ikibazo cy'Ubufaransa cyangwa Uburusiya na Wagner.'

Ku cyumweru abwira abategetsi bo muri guverinoma, yagize ati: 'Ndi muto kurusha benshi muri hano. Ntabwo twifuzaga ibi byabaye ariko nta yandi mahitamo twari dufite…Mu minsi micye ishize, twabangamiye gusinzira kwanyu, twabangamiye gusinzira kw'abatuye Ouaga kubera kurasa.

'Ibi ntitwabishakaga ariko ibi ni ibintu biba mu buzima…Mu mezi macye ari imbere, tuzakora ibyakabaye byarakozwe mu mezi umunani ashize…Ibintu byose ubu birihutirwa.'

Abandi bavuga iki?

Kuwa gatanu, ikinyamakuru cyigenga Wakat Sera ku rubuga rwacyo cyaranditse kiti: 'Ibrahim Traoré yafashe ubutegetsi, kimwe n'uwitwa Thomas Sankara, nawe kandi muri coup d'etat, kimwe nawe kandi ku myaka 34. Ibi byaba ari andi mateka ya Burkina mu gushaka ikindi gihangange?'

Naho kuri Radio Omenga yo muri Burkina Faso, umuntu utaratangajwe yagize ati: 'Traoré ari hafi cyane y'ingabo ze, afite ubushake n'ubutwari. Ntashobora kumara amezi atandatu atarasanga ingabo ku rugamba.'

@BBC

The post Menya Capt Ibrahim Traoré wahiritse ubutegetsi i Ouagadougou appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/10/03/menya-capt-ibrahim-traore-wahiritse-ubutegetsi-i-ouagadougou/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)