Iby'urubanza rwa Shikama wa 'BANNYAHE' byafashe indi ntera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu iburanisha ryo mu rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro nibwo ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa iminsi 30 y'agateganyo ngo kuko hari impamvu zikomeye zatuma yongera gukora ibyaha.

Ibi byaje guhabwa ishingiro n'urukiko rw'ibanze rutegeka ko afungwa iminsi 30 y'agateganyo ariko ahita ajuririra iki cyemezo avuga ko impamvu zo gukora icyaha zitakiriho ngo kuko ibyatumye yifata amajwi yatumye akurikiranwa yavuyeho abaturage bakimurirwa mu Busanza.

Muri ayo majwi yatumye akurikiranwa, Shikama Jean de Dieu, yavuze ko abaturage bo muri Kangondo bakorewe ivangura, ko abahatuye bashyizwe mu kato, ku buryo ngo bameze nk'abagiye 'gukorerwa Jenoside'.

Shikama ukurikiranyweho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri, ubushinjacyaha bwari bwagaragarije urukiko ko hari impamvu zikomeye zatumye rimukatira gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

Impamvu ubushinjacyaha bwagaragaje mu rukiko rw'ibanze no mu rwisumbuye rwa Nyarugenge yari uko aramutse arekuwe yakongera gukora ibyaha

Akimara gukatirwa yahawe iminsi itatu yo kuba yamaze kujurira, bituma ahita atanga ubujurire bwe asaba ko yafungurwa by'agateganyo aho kuri ubu afungiye muri gereza ya Nyarugenge.

Mu rubanza ubwo yaburanaga ku mpamvu z'ubujurire bwe, Shikama yahawe umwanya ngo asobanure impamvu z'ubujurire bwe, avuga ko icyatumye ajurira byaturutse ku kuba mu mwanzuro w'urukiko rw'ibanza uvuga ko kuba yafungwa ari byo byatuma icyaha gihagarara.

Yeretse urukiko ko aramutse arekuwe by'agateganyo atakongera kwifata amajwi yabaye intandaro yo gukekwaho ibyaha kubera ko impamvu yatumye ayifata yarangiye bitewe n'uko abaturage bamaze kwimurwa.

Uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko icyemezo cyafashwe n'urukiko rw'ibanze kigumaho kandi kikanagumana agaciro kacyo kose.

Yavuze ko ibisobanuro byo kuvuga ko nta mpamvu yari ihari yo gufata amashusho ngo yabikoze atabaza nta shingiro bifite kuko mu gihugu gifite umutekano ntacyo yatabazaga.

Icyemezo cy'Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ukwakira 2022 saa saba nubwo byari biteganyijwe ko rusomwa saa tanu.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Iby-urubanza-rwa-Shikama-wa-BANNYAHE-byafashe-indi-ntera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)