Ibihumbi 60 bikuyeho agahigo kari kamaze imyaka 5 kuri Bugesera FC imbere ya APR FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imyaka 5, Bugesera FC yongeye kubasha gutsinda APR FC, hari mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 2 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2022-23.

Uyu munsi nibwo habaye ikirarane cy'umunsi wa 2 wagombaga kuba warakinwe tariki ya 8 Nzeri 2022 ariko uza gusubikwa bitewe n'uko APR FC yari mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Ni umukino Bugesera FC yagiye gukina ikumbuye intsinzi kuri APR FC cyane ko imyaka yari ibaye 5 itayitsinda kuko yaherukaga kuyitsinda 15 Kamena 2017 muri shampiyona ya 2016-17.

Ubuyobozi bwa Bugesera FC bukaba bwari bwashyiriyeho iyi kipe agahimbazamusyi kadasanzwe aho ako bari basanzwe babona bari bagakubye kabiri kava ku bihumbi 30 kagera ku bihumbi 60 ni mu gihe umutoza we yari yashyiriweho ibihumbi 500.

APR FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 26 gitsinzwe na Nshuti Innocent, iki gitego cyaje kwishyurwa na Vincent Adams mu minota y'inyongera y'igice cya mbere.

Ku munota wa 48, rutahizamu wa Bugesera FC, Ssentongo Farouk yatsindiye Bugesera FC igitego cya kabiri, APR FC igerageza kukishyura biranga maze umukino urangira ari 2-1, Bugesera FC isubiramo ibyo yakoze muri 2017 kuko nabwo yari yayitsinze 2-1.

Bugesera FC itsinze APR FC nyuma y'imyaka 5 itayitsinda kuko kuva muri Mutarama 2017 aya makipe amaze guhura inshuro 15, Bugesera FC yatsinzemo umukino 1, APR FC itsindamo imikino 12 banganya imikino 2 gusa. Muri iyi myaka yose uyu mukino wabonetsemo ibitego 39, APR FC yatsinzemo 30 n'aho Bugesera atsindamo 9.

Ba kapiteni n'abasifuzi mbere y'umukino
Ishimwe Christian wa APR FC ashaka uko atanga umupira
Niyomugabo Claude agerageza kuzamukana umupira ngo bashake igitego
Wari umukino utoroshye
Djabel agerageza kunyuza umupira hagati y'abakinnyi ba Bugesera FC
Djabel muri 3 ba Bugesera FC
Batsindiwe imbere y'umuyobozi wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga
Ibyishimo bya APR FC ntibyamaze kabiri



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibihumbi-60-bikuyeho-agahigo-kari-kamaze-imyaka-5-kuri-bugesera-fc-imbere-ya-apr-fc-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)