Hemejwe umushinga w'itegeko wemerera Abanyarwanda gutanga ibice by'umubiri mu buvuzi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022, Inteko rusange y'Umutwe w'Abadepite yemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko rigena imikoreshereze y'ingingo z'umuntu, tisi n'uturemangingo. Ibi bizafasha abarwayi bajya mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n'umwijima n'izindi ngingo kuzibona imbere mu gihugu.

Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko uyu mushinga w'itegeko ugamije koroshya ikiguzi cy'ubuvuzi no gushyiraho serivisi z'ubuvuzi zitabaga mu Rwanda.

'Intego y'itegeko ni ugushyiraho uburyo bufasha ubuvuzi na gahunda yo kwigisha abaganga kubaga hasimbuzwa ingingo. Ibi bifasha abarwayi bajya mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n'umwijima n'izindi ngingo kuzibona imbere mu gihugu. Kwemezwa itegeko kandi bizagira ingaruka nziza mu bijyanye n'amafaranga kuko rizakurura ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi. Twizeye tudashidikanya ko rizakurura abashoramari mu rwego rw'ubuzima bashobora no gushyiraho ibindi bigo bitanga ubu buvuzi.'

Dr Daniel Ngamije avuga ko nyuma y'uyu mushinga w'itegeko hazakurikiraho ubukangurambaga bwo kwigisha Abanyarwanda gutanga bimwe mu bice by'ingingo ku bushake kandi ku buntu, mu gihe ari bazima cyangwa bagatanga uburenganzira ko nibamara gupfa ingingo zabo zishobora gukurwaho zigahabwa abarwayi bazaba bazikeneye.

Mu myaka irindwi ishize abarwayi 67 boherejwe mu mahanga kugirango bahabwe serivisi yo guhindurirwa impyiko, mugihe uyu mushinga waba wemejwe serivisi nk'izi zajya zikorerwa mu Rwanda.

Uyu mushinga w'itegeko uramutse wemejwe, iyi gahunda ikaba yatangira gukorwa mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali mu ntangiriro z'umwaka utaha wa 2023.

@RBA

 

The post Hemejwe umushinga w'itegeko wemerera Abanyarwanda gutanga ibice by'umubiri mu buvuzi appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/10/19/hemejwe-umushinga-witegeko-wemerera-abanyarwanda-gutanga-ibice-byumubiri-mu-buvuzi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)