Haribazwa Impamvu ifatika ituma u Rwanda rudasinya amasezerano ashyiraho ICC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuryango w'Abibumbye ishami ry'uburenganzira bwa muntu, rikunze gusaba u Rwanda kwemeza amasezerano ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC, nk'uko bigaragara mu myanzuro rukunze guhabwa nyuma gukorerwa ingenzura ngarukagihe ku burengznira bwa muntu 'Universal Periodic Review'.

Umuryango Nyarwanda CERULAR uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko, wunga murya Loni ugasaba Leta y'u Rwanda kuba umunyamuryango wa ICC, kuko byafasha igihugu kurushaho guca umuco wo kudahana.

Mudakikwa John uyobora uyu muryango ati ' Ruriya rukiko rufite akamaro, kuko murabizi rufasha gukurikirana abantu bacyekwa ko bakoze ibyaha byibasiye inyoko muntu n'ibindi byaha bikomeye, rero ubwo buryo bujya bufasha ku bantu batari mu gihugu kandi barakoze ibyaha cyangwa se mugihe mu gihugu badashaka kubakurikirana.

Yunzemo agira ati ' Urwo rukiko rufite ubushobozi bwo kuba rwatanga 'indictment' umuntu agafatwa agakurikiranwa. Ibyo rero ni muri bwa buryo bwo kurwanya umuco wo kudahana, gushyiraho ingamba zakunganira Leta kugira ngo umuntu wese wakoze ibyaha bikomeye abashe kuba yakurikiranwa, batitaye ko ashohora kuba yakingirwa ikibaba mu gihugu cye cyangwa se yakirenze adafite uburyo icyo gihugu cyamukurikirana.'

Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwakunze kugaragaza ko impamvu rutaba umunyamuryango wa ICC, ari uko ngo uru rukiko rwaba igikoresho cya Politiki cy'ibihugu bikomeye rukabogama mu butareba rutanga.

Umuryango Nyarwanda Cerular uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko wo ubibona ukundi.

Mudakikwa John uwuyobora Ati ' Ibyo ntabwo ariko tubibona ! Icya mbere tugomba kumvikana ni uko urukiko urwabyo impamvu rujyaho irumvikana, icyo ngicyo niba hari n'inenge bashobora kuba barushinja icya mbere iyo usinye amasezerano uba ubaye umunyamuryango, wakurikirana ruriya rukiko rero icyaba cyose 'reform' wakenera wazikora uri umunyamuryango warwo, ntabwo wazikora uri hanze. Ariko ubwabyo tugomba kumva impamvu yo gushyiraho ruriya rukiko ikomeye tukaba twashishikariza Leta ko yasinya, nta mpamvu mu byukuri yaba idasinya kugira ngo ibe umunyamuryango wa ruriya rukiko'

Umuhanga mu mategeko akaba n'umwarimu muri Kaminuza Dr. Alphonse Muleefu we agaragaza ko kuba umunyamuryango wa ICC, bisaba ko igihugu kibanza gusesengura neza inyungu kizakuramo n'icyo ruzatanga.

Ati 'Hari amasezerano mpuzamahanga menshi u Rwanda rutarimo, nta kigira rero ruriya rukiko itandukaniro. Igihugu kireba inyungu gifite kikareba ibyo gikeneye kungukiramo n'ibyo kigomba gutanga, kikavuga kiti aha najyamo cyangwa sinajyamo. Amategeko mpuzamahanga ashingira kubushake bw'ibihugu.'

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (International Criminal Court) rwashyizweho n'amasezerano mpuzamahanga y'i Roma yasinywe mu 1998.

Uru rukiko rwashyiriweho gukurikirana ibyaha mpuzamahanga bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n'ibyaha by'intambara.

Muri 2019 Chile Eboe-Osuji, wari umuyobozi mukuru warwo yaje mu Rwanda asaba ko rwaba umunyamurayango.

Mu nama y'umushyikirano ya 14 Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko kuba u Rwanda rutarashyize umukono ku masezerano ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), rwabitewe no kubera imikorere mibi yarwo kuko ngo rukora politiki aho gutanga ubutabera.

Ivomo:Flash.rw



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Haribazwa-Impamvu-ifatika-ituma-u-Rwanda-rudasinya-amasezerano-ashyiraho-ICC

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)