FERWACY yatangaje amatariki azaberaho isiganwa ry'amagare rizenguruka igihugu rizwi nka 'Tour du Rwanda' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Ukwakira 2022 nibwo ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY, ryamaze gutangaza ko iri siganwa rizaba hagati muri Gashyantare 2023.

Nk'uko byatangajwe na FERWACY, binyuze ku mbuga nkoranyambaga iri rushanwa mpuzamahanga rigiye gukinwa ku ncuro yaryo ya 15, rizatangira tariki ya 19 risozwe kuya 26 Gashyantare 2023.

Nubwo kugeza ubu hatari hatangazwa inzira iri siganwa rizacamo ndetse n'amatariki bazagenda muri ibyo bice bitandukanye by'igihugu, Tour du Rwanda imenyerewe ko ica mu ntara zose z'u Rwanda.

Tour du Rwanda iheruka ya 2022 yatwawe n'umunya Eritrea, Nathanael Tesfazion, akaba yari ku ncuro ye ya kabiri yegunye iri siganwa dore ko no mu mwaka wa 2020 yatwaye iri siganwa.

The post FERWACY yatangaje amatariki azaberaho isiganwa ry'amagare rizenguruka igihugu rizwi nka 'Tour du Rwanda' appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ferwacy-yatangaje-amatariki-azaberaho-isiganwa-ryamagare-rizenguruka-igihugu-rizwi-nka-tour-du-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ferwacy-yatangaje-amatariki-azaberaho-isiganwa-ryamagare-rizenguruka-igihugu-rizwi-nka-tour-du-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)