Bosco Nshuti yatumiye James & Daniella, Patie... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 30/10/2022 ni bwo Bosco Nshuti azakora igitaramo yise "Unconditional Love Live Worship Concert". Kizabera muri Camp Kigali kuva saa kumi z'umugoroba. Ni igitaramo cya kabiri uyu muhanzi agiye gukora nyuma y'icyo yakoze mu mwaka wa 2018.

Amakuru mashya kuri iyi gitaramo cya Bosco Nshuti, ni uko hamaze gutangazwa abahanzi yatumiye ndetse n'ibiciro byo kwinjira. Abahanzi bazafatanya na Bosco Nshuti ni James & Daniella, Josh Ishimwe, Patient Bizimana, Alarm Ministries na Alex Dusabe.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 mu myanya y'icyubahiro ndetse na 20,000 Frw mu myany y'icyubahiro cyinshi unakanahabwamo icyo kunywa. Amatike ari kuboneka ku rubuga www.itec.rw no kuri Momo Pay ukoresheje code 213886.

Bosco Nshuti akunzwe mu ndirimbo zirimo "Ibyo Ntunze" ifatwa nk'idarapo ry'umuziki we, "Umutima", "Utuma nishima", "Ngoswe n'ingabo", "Uranyumva", "Ntacyantandukanya", "Nzamuzura", "Ni wowe", "Dushimire", "Isaha y'Imana" na "Ni muri Yesu" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 419 mu mezi 11 imaze kuri Youtube.

Uyu muramyi aherutse kubwira inyaRwanda.com intego y'iki gitaramo cye agiye gukora mbere yo kurushinga. Ati: "Intego yacyo kizaba kitwa 'Unconditional love', tuzavugamo urukundo gusa Imana yadukunze nta kindi".

Yavuze ko impamvu igitaramo cye yacyise 'Unconditional Love' ari ukubera ko "Imana yadukunze tukiri abanyabyaha, nta kiguzi twatanze ngo Imana idukunde ahubwo yo yadukunze tukiri babi kuko ari Imana ubwayo ni urukundo".

Yavuze ko afitiye uruhisho abakunzi b'umuziki we. Ati "Mfite byinshi byiza binyuze mu ndirimbo, izo abantu bazi n'izindi nshya nzaririmbamo kuko ndi gutegura kandi ibintu byiza. Ariko tuzibanda ku kuvuga urukundo ruhebuje twakunzwe nta kiguzi".


Bosco ari mu myiteguro y'igitaramo kizakurikirwa n'ubukwe bwe

Bosco Nshuti ni izina rikomeye mu muziki wa Gospel. Uretse kuririmba ku giti cye, anabarizwa mu makoli amaze kuba ubukombe ari yo Silowamu ya ADEPR Kumukenke na New Melody choir y'abaririmbyi buje ubuhanga bukomeye. 

Ni umuhanzi w'umuhanga mu myandikire n'imiririmbire, watangiye kuririmba cyera akiri muto, ahera mu makorali ariko by'umwihariko akaba yaratangiye kuririmba ku giti cye mu 2015.

Impano ye yamuritswe bwa mbere imbere y'imbaga n'umuramyi Dominic Ashimwe mu gitaramo cyabereye muri New Life Bible Church Kicukiro mu mpera z'umwaka wa 2016.

Muri iki gitaramo cya Dominic, uyu muhanzi yavuze ko Bosco Nshuti ari umwe mu bahanzi beza u Rwanda rwungutse. Ibyo Dominic Ashimwe yavuze mu myaka 7 ishize, byabaye impamo.

Tariki 2/09/2018 ni bwo Bosco Nshuti aheruka gukora igitaramo cye bwite "Ibyo Ntunze Live Concert", cyabereye muri Kigali Serena Hotel. Yari ari kumwe na bamwe mu bahanzi bakunzwe barimo Alex Dusabe, Dominic Ashimwe, Papi Clever na Silowamu choir.

Cyitabiriwe n'abantu ibihumbi n'amagana. Nyuma y'imyaka 4, kuri ubu yateguye ikindi gikomete kizaba tariki 30/10/2022.

Nyuma y'iki gitaramo, Bosco Nshuti azakurikizaho kurushinga n'umukunzi we Vanessa Tumushime batangiranye umushinga w'ubukwe tariki 14 Kanama 2022.  Ubukwe bw'aba bombi buzaba tariki 12 & 19 Ugushyingo 2022.


Bosco Nshuti agiye gukora igitaramo yatumiyemo abaramyi bakunzwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121527/bosco-nshuti-yatumiye-james-daniella-patient-josh-na-alarm-mu-gitaramo-cye-121527.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)