Bite bya Migi umaze iminsi atagaragara mu mikino ya Police FC? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mugiraneza Jean Baptiste Migi umaze iminsi atagaragara mu mikino ya Police FC, umutoza we avuga ko ari ukubera ikibazo cy'imvune yagize ariko arimo korohererwa.

Migi ntawo yakinnye umukino ikipe ye yatsinzemo Bugesera FC 2-1 ndetse n'uwo iheruka kunganya na Police FC 1-1.

Mashami Vincent, umutoza wa Police FC avuga ko nta kibazo afite ahubwo ari ikibazo cy'inyama yo mu itako yababaye ariko akaba arimo agenda yoroherwa.

Ati 'Migi yagize ikibazo cyo kubabara kw'inyama yo mu itako (Hamstring) kandi urabizi ntabwo ipfa gukira bisaba ikiruhuko gihagije gusa yatangiye kwirukanka igisigaye ni uko wenda azatangira gukorana imyitozo n'abandi.'

Mugiraneza Jean Baptiste Migi yinjiye muri Police FC mu mpeshyi y'uyu mwaka, akaba hari nyuma yo gutandukana n'ikipe ya KMC yo muri Tanzania yinjiyemo muri 2019 avuyemo muri APR FC yo mu Rwanda.

Migi amaze iminsi afie ikibazo cya Hamstring ariko arimo koroherwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/bite-bya-migi-umaze-iminsi-atagaragara-mu-mikino-ya-police-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)