Benshi bashobora kwisanga mu Nkiko bazira ibyo bavuze ku rubanza rwa Prince Kid, Umuburo ku bibasira Miss Jolly #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byatangajwe n'Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Isimbi.

Ni ikiganiro cyagarukaga ku cyaha cya ruswa y'igitsina n'icyo kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, bikomeje gufata indi sura.

Dr Murangira avuga ko abatwama abantu bakorerwa ihohoterwa rishingiye kuri ruswa y'igitsinda, hari igihe bisanga bari gukora ibyaha birimo nko gutangaza ibihuha.

Avuga ko abakomeza kuvuga abo bantu bakorewe iryo hohoterwa, harimo n'abakora ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga batabizi, nko kuba uwo muntu uba uvugwa, bagenda bamufotora ku buryo na we bituma yisanga ariho adatekanye.

Ati 'Mu byukuri ibyo ni umuco mubi, ibyo bintu byo gutanga inkwenene, guha akato umuntu ngo ni uko yavuze abandi, kuba yarabashije kwanga gutanga ruswa y'igitsina…mu byukuri uwo muntu ni we wari ukwiye gushyigikirwa kuko yakoze igikorwa cy'ubutwari abandi baba batinye gukora.'

Dr Murangira agaruka ku bakomeje kugaruka ku rubanza ruregwamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, aho bamwe mu bavugwa muri uru rubanza, bagizwe iciro ry'imigani kuko bemeye gutanga amakuru.

Avuga ko ikibabaje ari uko biri gutambuka muri bimwe mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ati 'Sinzi niba muba mwabuze content [amakuru], abo bafata amasaaha abiri baganira ku muntu ! Mbona mwarabihaye n'imitwe ngo za operasiyo zaki…ntabwo ari byo rwose.'

Kuva Prince Kid yatabwa muri yombi ndetse n'aho aburaniye mu mizi, imwe mu mirongo ya YouTube, yagiye itambutswaho ibiganiro byibasira Miss Mutesi Jolly ndetse na Miss Muheto Nshuti Divine, babashinja kuba ari bo bafungishije uyu musore ukekwaho ibyaha birimo kwaka ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Bamwe mu batanga ibyo biganiro, bavuga ko Miss Jolly ari we wacuze umugambi wo gufungisha Prince Kid mu gihe Miss Muheto bamwita umugambanyi.

Dr Murangira avuga ko abakomeje kuvuga ibi bari bakwiye kwitonda bagategereza ko Ubucamanza busoza akazi kabwo kuko ari bwo bufite mu biganza ububasha bwo kugaragaza niba uwo bavuga ko arengana koko niba ari byo.

Ati 'Icya kabiri ntabwo bikwiye ko umuntu yakwikorera undi atazi n'aho ibintu biherereye.'

Avuga ko abakomeje kuvuga cyane kuri iki kibazo bibwira ko bari gusesengura no kugaragaza ukuri, bashobora kwisanga bakoze biriya byaha birimo gutangaza ibihuha.

Ati 'Dutanga warning [umuburo] cyane ariko ngira ngo igihe kigiye kugera ko igihe cya warning no kwigisha gihagarara noneho itegeko rigahaguruka rikirwanirira.'

Urubanza rwa Prince Kid rwatumye abatangaza ariya makuru bongera guhaguruka, rwabaye mu cyumweru gishize, tariki 05 Ukwakira 2022, rwahise runapfundikirwa nyuma yuko Ubushinjacyaha busabye Urukiko ko rwazamuhamya ibyaha bumushinja, rukamukatira gufungwa imyaka 16.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Benshi-bashobora-kwisanga-mu-Nkiko-bazira-ibyo-bavuze-ku-rubanza-rwa-Prince-Kid-Umuburo-ku-bibasira-Miss-Jolly

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)