Perezida Kagame yirukanye abayobozi batatu bakomeye muri RURA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi mukuru w'agateganyo w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, na bagenzi be babiri birukanywe ku mirimo yabo kubera imyitwarire n'imiyoborere idakwiriye yabagaragayeho.

Abirukanwe ni Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi Mukuru w'agateganyo, Pearl Uwera wari Umuyobozi ushinzwe imari na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe abakozi n'ubutegetsi.

Itangao ryaturutse muri Primature ryemeje ko Perezida Kagame yirukanye aba bayobozi kubera "Imyitwarire n'imiyoborere idahwitse".

Eng. Deo Muvunyi yashyizwe kuri uyu mwanya ku wa 16 Gashyantare 2022 binyuze mu Itangazo ryasohowe n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe icyo gihe.

Mbere y'aho yari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi n'Iterambere ry'Ubwikorezi muri RURA kuva muri 2004.

Eng. Deo Muvunyi yize Kaminuza mu ryahoze ari Ishuri Rikuru ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga(KIST), akomereza muri Kaminuza yo muri Malaysia mu ishami ry'ikoranabuhanga.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yirukanye-abayobozi-batatu-bakomeye-muri-rura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)