Jimmy Gatete na Patrick Mboma bari i Kigali #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Baje mu Rwanda muri gahunda yiswe Legends in Rwanda.

Bahageze mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, bakirwa n'ubuyobozi bw'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'umupira w'amaguru.

Byari biteganyijwe ko Gatete ari buhagere saa sita n'igice z'ijoro, n'aho Mboma yagombaga kuhagera saa tatu z'ijoro

Abandi banyabigwi bari mu Rwanda ni Khalilou Fadiga, Anthony Baffoe, Laura Georges na Lilian Thuram.

Biteganyijwe ko bazakorana inama n'inzego zitandukanye yo gutegura Igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho, kizabera mu Rwanda mu 2024.

Gatete utazibagirana mu Banyarwanda ni ubwa Mbere agarutse mu Rwanda kuva yajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abahoze bakina football mu bihugu bitandukanye mu isi bakomeje kugera i Kigali

Ku yandi makuru umva Radio Rwanda #Sports #LegendsInRwanda https://t.co/TUZFfxqyhm pic.twitter.com/2UJOhS27is

â€" RADIO RWANDA (@Radiorwanda_RBA) October 11, 2022



Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Jimmy-Gatete-na-Patrick-Mboma-bari-i-Kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)