Amafoto ya Zari n'umukunzi we baryohewe n'ubuzima akomeje kuvugisha benshi(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amafoto akomeje gutangazabenshi kubera uburyo ameze ndetse abenshi bakavuga ko ntaho ahuriye n'imyaka y'uyu mubyeyi uri mu rukund n'umusore rusha imyaka 10.

Ni amafoto abagaragaza bari mu mazi (Piscine), ateguyemo indabyo nyinshi, bigaragara ko bagiriyemo ibihe byiza cyane ko bari bafite n'icyo kunywa ku ruhande.

Ni ibintu byatumye abantu benshi bacika ururondogoro cyane cyane mu Gihugu cya Uganda, nyuma yo kubona uyu mubyeyi ukigaragaza itoto yabengutswe n'umusore w'ibigango bakaba banitegura kurushinga.

Kuva muri Gicuruasi 2022 byamenyekana ko Zari ari mu rukundo na Shakib ntabwo byakiriwe kimwe cyane ko hari abavuga ko agiye mu rukundo n'umwana abyaye, abandi bakemeza ko uyu musore yakurikiye ubutunzi, ariko we akaba yarahamirije itangazamakuru ko akunda Zari byahebuje.

Zari ari mu baherwekazi b'abagore wakanyujijeho cyane ubwo yakundanaga akanabana nk'umugore n'umugabo n'umuhanzi w'icyamamare ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz babyaranye abana babiri biyongera ku bandi batatu yabyaranye n'uwahoze ari umugabo batandukanye nyuma akaza kwitaba Imana, Ivan Semwanga.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-ya-zari-n-umukunzi-we-baryohewe-n-ubuzima-akomeje-kuvugisha-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)