AGAKINO : Ikinyarwanda muri Gahunda y'ibiganiro n'amakuru kuri RTNC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w'Itumanaho muri Repubulika iharabira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya wavuze ko ururimi rw'Ikinyarwanda basanze rukoreshwa n'abaturage benshi mu burasirazuba bw'Igihugu bityo rukwiye kuza mu ndimi zemewe n'ubutegetsi bwa Kinshasa.

Minisitiri Muyaya yavuze ko kuri ubu, Radiyo na Televiziyo by'igihugu birimo gutegura, umwanya uzajya utambukiraho amakuru mu rurimi rw'Ikinyarwanda kimwe n'ibindi biganiro hagamijwe kugirango n'abaruvuga bibone mu butegetsi buriho.

Yagize ati :' Nkuko mubizi, Ikinyarwanda ni rumwe mu ndimi zikoreshwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, cyane cyane mu burasirazuba bw'Igihugu ago kivugwa cyane n'Umuryango mugari w'Abatutsi batuye mu bice binyuranye nka Rutshuru n'ahandi. Ndagirango mbamenyeshe rero ko Ikinyarwanda ri rumwe mu ndimi zemewe gukoreshwa hano muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo'

Muyaya yemeje ko Ikinyarwanda kigomba kwiyongera ku ndimi enye zari zisanzwe zikoreshwa arizo Lingala, Swahili, Kikongo, na Tshiluba. Izi kandi ziyongeraho ururimi rw'Igifarasansa rukoreshwa nk'ururimi rusange rw'Ubutegetsi .



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/AGAKINO-Ikinyarwanda-muri-Gahunda-y-ibiganiro-n-amakuru-kuri-RTNC

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)