Afurika ku isonga mu kugira umubare munini w'abantu biyahura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima OMS ryatangaje ko umugabane w'Afurika uza ku isonga mu kugira umubare munini w'abantu bapfa biyahuye.

Umugabane wa Afrika bivugwa ko ufite umuganga umwe w'indwara zo mu mutwe ku bantu 500.000, incuro 100 munsi y'urugero rusabwa na OMS.

Hafi abantu 11 ku bantu 100.000 bapfa biyahuye buri mwaka muri Afrika, urugero ruri hejuru y'urw'isi aho bigereranywa ko abantu icyenda ku 100.000  ari bo bapfa biyahuye buri mwaka, nk'uko OMS ivuga.

Indwara zo mu mutwe zifite uruhare rungana na 11%  mu bishobora gutuma umuntu yiyahura, nkuko OMS ibivuga.

OMS ivuga ko n'abaganga b'indwara zo mu mutwe bake bahari ubasanga mu mavuriro yo mu Mijyi.

Umuyobozi wa OMS muri Afrika  Matshidiso Moeti, avuga ko kwiyahura ari ikibazo gikomeye cy'amagara y'abantu n'ubwo ari gake usanga cyahawe ikibanza cy'imbere mu migambi ya za Leta ireba ubuzima.

Iryo shami ubu ryatangiye intabaza ku mbuga nkoranyambaga ryo gukangurira abantu kumenya iby'iki kibazo no kucyirinda.

Iyo ntabaza yok u mbuga nkoranyambaga yatangijwe mugihe hitegurwa kwizihiza umunsi  mpuzamahanga wahariwe  ubuzima bwo mu mutwe, uba buri tariki ya 10 Ukwakira buri mwaka.

@BBC

 

 

The post Afurika ku isonga mu kugira umubare munini w'abantu biyahura appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/10/07/afurika-ku-isonga-mu-kugira-umubare-munini-wabantu-biyahura/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)