Uruntu runtu muri COGEBANQUE , Abayobozi bakuru batawe muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Taarifa dukesha iyi nkuru yamenye neza ko hari abayobozi bakuru muri iyi Banki batawe muri yombi barimo Umuyobozi mukuru ushinzwe iby'inguzanyo witwa Georges Ndizihiwe n'Umuyobozi mukuru ushinzwe iby'ubucuruzi witwa Joel Kayonga.

Bajyanywe kubazwa ibya ruswa no gusasegura umutungo babikijwe na rubanda kandi amakuru avuga ko muri iyi dosiye harimo n'umwe mu bafite imigabane minini muri iyi Banki.

Umuvugizi w'Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha Dr. Thierry B.Murangira yabwiye Taarifa ko bariya bantu bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo wa rubanda kandi ubusanzwe iyo iki cyaha gihamye ugikekwaho ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'amande atarenze miliyoni Frw 5.

Amakuru avuga ko aba bagabo bombi basinyiye umwenda rwiyemezamirimo witwa David Byuzuza ungana na Miliyari Frw 4, uyu ariko ayo mafaranga ayakoresha nabi.

Uyu Byuzuza ni rwiyemezamirimo ukorera umwe mu bagize Inama y'ubutegetsi ya COGEBANQUE kandi akayigiramo n'imigabane.

Iby'uko bariya bantu bafunzwe byemejwe n'Umuyobozi mukuru wa COGEBANQUE witwa Guillaume Ngamije Habarugira.

Yabwiye Taarifa ko bariya bagabo batawe muri yombi bakaba bari gukorwaho iperereza.

Ku rundi ruhande, yemeje ko nawe ari kubazwa n'Ubugenzacyaha kuri kiriya kibazo, akabazwa nk'umuyobozi mukuru wa Banki ivugwamo kiriya cyaha.

Ngo Telefoni y'umunyamakuru wa Taarifa yayitabye ahagana saa tatu z'ijoro akiri mu Biro, ari kuganira n'abo kiriya kibazo kireba.

Yavuze ko 'nta byinshi yavuga ku idosiye iri gukorwaho iperereza.

Ikinyamakuru Taaarifa dukesha iyi nkuru kivuga ko cyaje kumenya ko iriya nama yarangiye mu masaha akuze y'ijoro.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Uruntu-runtu-muri-COGEBANQUE-Abayobozi-bakuru-batawe-muri-yombi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)