Umukobwa wa General Salim Saleh uvukana na Perezida Museveni yarushinze [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa gatandatu tariki ya 24 Nzeri, abantu benshi bo mu muryango wa Perezida Museveni n'umuvandimwe we Gen.Salim Saleh bari bishimye aho bari Nakasero mu bukwe.

Umukobwa wa Salim Saleh usanzwe ari umuvandimwe wa Perezida wa Uganda,wahoze ari umusirikare mukuru ariko ubu akaba ari mu kiruhuko cy'izabukuru niwe wari warushinze.

Umukobwa wa Jenerali Salim Saleh, Esteri Mugurwa yashyingiranywe n'umugabo we w'umucuruzi, Ivan Muhoozi.

Jenerali Saleh niwe wajyanye umukobwa we kuri alitar maze amushyikiriza uwo yakunze hanyuma barahirira imbere y'Imana n'abantu ko bazabana akaramata.

Bahise bakomereza ibirori iahitwa Serena Kigo, Entebbe.

Umuhango wo gusaba wabaye ku ya 18 Nzeri i Buziga.

Ubukwe bw'aba bombi bwatumye Abanya Uganda bacika ururondogoro kuri interineti bashimishwa no kubona se w'umugeni, Gen Salim Saleh yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y'uko byavuzwe ko yapfuye.

Umugeni yatandukanye n'umugabo we wa mbere, Engineer Rowland Ndizeye Sekazinga bashakanye kuva 2009 kugeza 2017.







Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umukobwa-wa-general-salim-saleh-uvukana-na-perezida-museveni-yarushinze-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)