Tanzania:Umupadiri afunzwe azira gusambanya abana b'abahungu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umupadiri wa kiliziya Gatolika mu burasirazuba bwa Tanzania yagejejwe imbere y'ubutabera ashinjwa gukorera ibya mfura mbi abana, nk'uko bivugwa na polisi.

Aba bana ni abanyeshuri bo kuva mu mwaka wa gatandatu kugera mu mwaka wa mbere w'ishuri ryisumbuye barimo bitegura guhazwa, abandi gukomezwa.

Umunyamabanga mukuru w'Inama nkuru y'Abepiskopi muri Tanzania, Padiri Charles Kitima, avuga ko kiliziya izakorana n'ababishinzwe kugira ngo ubutabera buboneke muri uru rubanza.

Patiri Kitima ati: 'Twavuze ko dutereje urukiko kugira ngo izindi ngamba zifatwe...ibyemezo ni bitangwe hanyuma nawe ahabwe akanya ko kwiregura, icyo nicyo dutegereje.

Ni ngombwa ko amategeko akora akazi kayo kandi kiliziya izifatanya n'ababishinzwe kugira ngo abakorewe ikibi bahabwe ubutabera'.

Uyu mupadiri yatawe muri yombi ku wa 20 Nzeri 2022. Bivugwa ko aba bana uyu mupadiri yasambanyije icyenda muri bo biga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanze mu gihe umwe yiga mu wa mbere w'amashuri yisumbuye.

Padiri Kitima yabwiye BBC ko muri rusange kiliziya Gatorika irwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abana kuko insengerozikwiye kuba umwanya w'amahoro kuri bose.

Ati: 'Reka twemere ko iki ari ikibazo kijyanye na kamere ya nyiri kubikora, dufite abapadiri barenga 3.000 muri iki gihugu ariko muri bo harimo abo usanga bafite utunenge n'intege nke, ibyo bibaho'.

Patiri Kitima avuga ko ku isi abantu nk'abo bahari, ko rero dukwiye gufashanya nk'abanya muryango mu kurwanya izo ngeso, kandi tugatanga amakuru iyo hari ikintu nk'iki kibaye.

Amakuru avuga ko uyu Padiri witwa Sostenes Soka yamaraga gusambanya aba bana yabahaga amashilingi ya Tanzania ari hagati ya 3000 na 5000.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/tanzania-umupadiri-afunzwe-azira-gusambanya-abana-10

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)