Stars For Jesus 2022: Umwana wo muri Kiliziya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abahanga bavuga ko ibyo umwana atojwe mu buto bwe, akenshi ari byo akora akuze. Aha ni ho havuye n'ubundi igitecyerezo cyo gutangiza amarushanwa ya Stars For Jesus ariko na none hanashingiwe ku iyerekwa rya Rev. Pastor Alain Numa nyiri NumaTok itegura iri rushanwa.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kane, rikaba kuva ryatangizwa mu byiciro bitatu birigize ari byo; Gucuranga, Kubwiriza no Kuririmba. Abanyempano benshi bamaze kuryitabira. Kuri uyu wa 03 Nzeri 2022, ni bwo hamenyekanye abahize abandi muri Stars For Jesus 2022.

Igikorwa cyo gusoza aya marushanwa cyabereye kuri Shiloh Prayer Mountain Church i Nyamirambo. Nyuma y'ibikorwa birimo kunyura ku itapi y'umutuku, gusangira ijambo ry'Imana no kurushanwa, abana bagera ku icyenda ni bo begukanye ibihembo, batatu muri buri cyiciro.

Mu cyiciro cyo gucuranga, umwana witwa Igiraneza Gilbert ufite imyaka 14 wo muri ADEPR Samuduha ni we wahize abandi, akurikirwa na Ishimwe Mucyo Prince w'imyaka 15 wo muri ADEPR, naho uwitwa Gabiro Muhire Kevin w'imyaka 11 usengera mu itorero ry'Abadivantisiti b'umunsi wa 7, aba uwa gatatu.

Mu kuririmba, itsinda ry'abaririmbyi bato bavukana rya The 4 Brothers ni ryo ryahize abandi. Aba bana basengera mu itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa 7. Iri tsinda ryakurikiwe na One Family One Vision yo muri Bethesda Holy Church - Gisozi, naho umwanya wa gatatu wegukanwa na Irakoze Naomie wo muri ADEPR.

Mu cyiciro kubwiriza, Uwikunda Anne Anais ni we ari wabaye uwa mbere. Uyu mwana ni umukirisitu wo mu idindi Gatolika. Yakurikiwe na Shimwa Akaliza Gaella wo EPR Karugira naho Imanirakiza Jeanine wo muri ADEPR Kacyiru aba ari we wegukana umwanya wa gatatu.

Abatsinze bose bagiye bagira amanota rusange wabarira hejuru ya mirongo 80%. Umwana wa mbere muri buri cyiciro, yahawe ibihumbi 100 Frw, uwa kabiri ahabwa ibihumbi 60Frw naho uwa gatatu ahabwa ibihumbi 40Frw.

Itangwa ry'ibi bihembo ryitabiriwe n'ababyeyi b'aba bana, abavandimwe babo n'abakunzi b'umuziki usingiza Imana. Mu bitabiriye kandi harimo Murindahabi Irene umunyamakuru akaba n'umujyanama w'abahanzi barimo abakobwa bakiri bato Vestine na Dorcas. 

Murindahabi Irene na Peace Nicodem wa Magic Fm mu bitabiriye isozwa rya Stars For Jesus, hano bari kumwe na Akaliza Gaella wabaye uwa kabiri mu kubwirizaAbitabiriye bose bagize umwanya wo kunyura ku itapi y'umutukuMugisha, umuhungu wa Alain Numa yari mu bayobozi ba gahunda kuva icyiciro cya kane cy'iri rushanwa cyatangiraRev.Pastor Alain Numa watangije amarushanwa ya Stars For JesusUwikunda Anne Anais yabaye uwa mbere mu kubwiriza ashyikirizwa sheki y'ibihumbi 100Frw nk'igihembo nyamukuruThe 4 Brothers baheruka gushyira hanze indirimbo yabo ya mbere babaye aba mbere mu kuririmba - Jacky Flower abaha ururabo mu kubashimira

Byari ibyishimo ku mpande zombi yaba ku babyeyi bitabiriye n'abarushanijweUbwo M.Irene yakurikiranaga uko abana biyerekana


Ifoto y'urwibutso y'abana 3 bahize abandi muri buri cyiciro


Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n'abagabo gusa


Stars For Jesus ni irushanwa riba buri mwaka


Ifoto y'urwibutso y'abegukanye ibihembo muri Stars For Jesus 2022 na bamwe mu bitabiriye iki gikorwa


Stars For Jesus imaze kugaragaza impano z'abana batandukanye

KANDA HANO UREBE IBIRORI BYOSE BY'ITANGWA RY'IBIHEMBO BYA STAR FOR JESUS SEASON 4



 AMAFOTO: Feddy Rwigema- InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120626/star-for-jesus-2022-umwana-wo-muri-kiliziya-gatolika-yabaye-uwa-mbere-mu-kubwiriza-the-4-b-120626.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)