Header Ads Widget

Technology

Somalia: Ingabo za Leta zirukanye Al shaban m... - #rwanda #RwOT

Brigadiier General, Odawa Yusufu, umugaba w'Ingabo za Somalia, kuri uyu wa Kabiri yasuye intara ya Hiran ari nayo Baaco iherereyemo avuga ko Ingabo za Leta zirukanye intagondwa Bivugwa ko zigendera ku mahame y'idini ya Isiramu.

Guverineri w'intara ya Hiran, Ali Jeyte Osman, aganira n'ijwi ry'Amerika ku murongo wa Telefoni yavuze  ko Al Shaban itakibarizwa mu gace gato ariko gafite akamaro cyane kuko uyu mutwe wagafataga nk'urukiko rwabo, ndetse Ali shaban ikaba yakiraga imisoro n'amahoro muri aka gace.

Televiziyo y'igihugu cya Somalia SNTV yatangaje ko  kuwa kabiri tariki ya 20 Nzeri 2022, umujyi wa Booco wari umaze imijyi 13 mu maboko y'intagondwa zawirukanwemo n'Ingabo z'igihugu.

Mu minsi ibiri ishize, bivugwa ko Ingabo za Leta zirukanye intagondwa mu midugudu ya garisiyani, Booco Nur Fanah n'utundi duce twinshi. Guverinoma ya Somalia iherutse gutangaza ko yamaze kwigarurira uduce 30  mu ntambara yabaye mu kwezi gushize.."

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121160/somalia-ingabo-za-leta-zirukanye-al-shaban-mu-mujyi-imaranye-imyaka-irenga-10-121160.html

Post a Comment

0 Comments

Nature