Ibi bikorwa byateguwe mu rwego rwo kwifatanya n'isi mu kwizihiza icyumweru cyahariwe kwita ku kirere 'Climate Week NYC' aho mu Rwanda iyi gahunda yiswe 'Mother Earth Needs us' bishatse kuvuga ko isi ikeneye abayitaho ngo igire ikirere cyiza.Â
Ahagana i Saa Sita z'amanywa itsinda riyobowe na Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye usanzwe ategura amarushanwa ya Nyampinga w'ibidukikije, nibwo ryageze i Karongi mu Murenge wa Bwishyura, ahubatse ingoro ndangamurage y'ibidukikije, ari nayo yonyine iri muri Africa.

Ba Nyampinga basobanuriwe buri kimwe mu bigize iyi ngoro, mbere yo kwerekeza ku kirwa cya Mbabara kiri mu kiyaga cya Kivu, aho berekeje hifashishijwe amato matoya, bagafatanya n'ubuyobozi ndetse n'abaturage gutera ibiti biyinga 300 ku musozi, hagamijwe kurwanya isuri mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Ba Nyampinga bahuriye muri uru ruzinduko, bagiye bitabira amarushanwa atandukanye y'ubwiza ariko kandi bose bahurira muri 'Miss Earth Rwanda'. Mu biganiro, bose bahurije ku kuba gusura Ingoro y'Ibidukikije no gutera ibiti byari mu nshingano n'imishinga yabo, na mbere y'uko bitabira amarushanwa y'ubwiza.

Miss Gretta

Miss Denyse

Miss Vanessa




Batemberejwe Igice cy'imiti Gakondo mu Ngoro Ndangamurage y'Ibidukikije





Miss Gretta mu byishimo



Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bwishyura, Bwana Ayabagabo Faustin

Uwimanimpaye Cyiza Marie Clemence


Dushimimana Frank uyobora Ingoro y'Ibidukikije aganiriza abashyitsi



Basohoka mu Ngoro berekeza ku mazi

Miss Vanessa bamwambika umwambaro w'ubwirinzi bwo mu mazi

Ingabo zifasha ba Nyampinga kwerekeza ku kirwa





Mu rugendo rugana ku kirwa cya Mbabara, ahatewe ibiti









Miss Gretta yuhira igiti yari amaze gutera

Ba Nyampinga basoje gutera ibiti, ibyishimo ari byose