Rusizi : Baratabariza umugore umaze amezi 10 yaraburiye irengero umugabo we, Inzu igiye kumugwaho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Germaine, atuye mu Mudugudu wa Rwamiko, mu Kagari ka Kigenge mu Murenge wa Giheke, mu Karere ka Rusizi.

Amaze amezi 10 atazi aho umugabo bashakanye yagiye.

Inzu yamusizemo, amabati yayo arashaje cyane, irava.Avuga ko agahenge yari afite ari uko muri iki gihe hari impeshyi.

Ubwo impeshyi irimo kurangira ngo arabunza imitima yibaza we n'umwana we, aho bari buhungire imvura yo mu mezi ari imbere.

Ati 'Iyi nzu ntiyubatse, ntisakaye iyo imvura iguye irava, nijoro ndabyuka nkicara. Umuyaga uraza nkakinga ko yangwaho, nta hantu mfite mpungira imvura y'ukwa cyenda. Niteguye urupfu.'

Uyu mugore asaba ubufasha bwo kubakirwa, cyangwa agahabwa isakaro.

Germaine avuga ko ikibazo cye yagerageje kukibwira ushinzwe imibero (SEDO) mu Kagari atuyemo ka Kigenge, amubwira ko atari akizi.

Abaturanyi be basabye kudatangaza amazina yabo, na bo bavuga ko batewe impungenge n'imibereho y'umuturanyi wabo. Ngo na bo bahora bikanga ko inzu izamugwaho.

Basaba Leta n'undi wabona ubufasha, gufasha Germaine agahabwa isakaro cyangwa akubakirwa inzu.

Umwe ati 'Umuturanyi ahora ataka ko inzu igiye kumugwaho, turabibona tukabura icyo twabikoraho. Amabati arapfumaguye, imvura iragwa akabura aho yikinga yamurembya akaza kugama.'

Undi ati 'Uyu mubyeyi akwiriye inzu. Nk'abaturanyi tugira igishyika cy'uko inzu yamugwaho n'umwana we. Ntacyo dufite twamufasha, turasaba Leta ko yamufasha akabona isakaro.'

Ubuyobozi bw'Akagari ka Kigenge bwatangarije UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ikibazo cye bukizi.

Gusa, buvuga ko atari ku rutonde rw'abagomba kubakirwa kuko hari abandi banyagirwa kandi bafite inzu zituziye (ibikanka) bakiri gukorerwa ubuvugizi bwo guhabwa isakaro.

NYIRANEZA Anonciata, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kigenge ati 'Iyo nzu nta myaka itatu iramara umugabo we ayubatse, urutonde dufite ntabwo tumufiteho. Ntitwamwubakira hari abafite ibikanka bidasakaye, bari gukorerwa ubuvugizi ngo bahabwe isakaro.'

Yavuze ko mu ngingo y'imari y'umwaka utaha nibongera (ubuyobozi bwo hejuru) gusaba abandi bafite ibibazo, ko ari bwo Germaine na we 'twamushyiraho agakorerwa ubuvugizi.'



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Rusizi-Baratabariza-umugore-umaze-amezi-10-yaraburiye-irengero-umugabo-we-Inzu-igiye-kumugwaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)