Perezida Kagame yahagaritse Shema Didier wari... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida Paul Kagame, Bwana Shema Maboko yahagaritswe kuri uyu mwanya yari amazeho amezi 22.

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, riragira riti "None ku wa 16 Nzeri 2022, Bwana Didier Shema Maboko yahagaritswe ku mwanya w'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS)."

Mu itangazo, ntihavuzwe impamvu yo guhagarikwa kwa Shema Maboko Didier ndetse ntihatangajwe niba ahagaritswe by'agateganyo cyangwa burundu.

Bwana Shema Maboko Didier wahoze ari umusifuzi wa Basketball yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo ku ya 4 Ugushyingo 2019, aho yatangiriye imirimo mu gihe kimwe na Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa uyiyobora.


Itangazo rya Minisitiri w'Intebe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121064/perezida-kagame-yahagaritse-shema-didier-wari-umunyamabanga-uhoraho-muri-minisports-121064.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)