Perezida Kagame yagiranye ikiganiro kuri Telefoni n'Umwami Charles III #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni n'Umwami w'u Bwongereza, Charles III, amwihanganisha ku bw'urupfu rw'umubyeyi we, Umwamikazi Elizabeth II.

Kagame yavuze ko we na Charles III banaganiriye ku guteza imbere intego z'umuryango wa Commonwealth.

Umuhango wo gutabariza Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II, uteganyijwe ku wa Mbere w'icyumweru gitaha,tariki ya 19 Nzeri.

Uyu muhango uzahuza abantu benshi bakomeye, ariko batarimo Vladimir Putin uyobora u Burusiya.

Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma hamwe n'abandi banyacyubahiro barenga 500 nibo bategerejwe i Londres. Aho uyu muhango uzabera, hakira abantu 2200.

Abantu bo mu miryango y'ibwami hirya no hino mu Burayi bategerejwe muri uyu muhango. Barimo Umwami w'u Bubiligi, Philippe n'Umwamikazi Mathilde cyo kimwe n'Umwamikazi w'u Buholandi, Willem-Alexander hamwe n'Umugore we, Maxima.

Umwami Felipe wa Espagne nawe yaratumiye cyo kimwe n'imiryango y'ibwami mu bihugu birimo Norvège, Suède na Denmark.

Mu bandi bakomeye batumiwe muri uyu muhango, harimo Perezida wa Amerika, Joe Biden. Harimo kandi Perezida w'u Budage, u Butalitani, Koreya y'Epfo na Brésil.

Umwami w'Abami w'u Buyapani, Naruhito; Perezida Recep Tayyip Erdoğan wa Turikiya na Emmanuel Macron b'u Bufaransa baratumiwe.

Nta ntumwa n'imwe y'u Burusiya, Belarus na Mynmar yigeze itumirwa muri uyu muhango. Bivugwa ko impamvu Putin atatumiwe ari ukubera ibibazo bya Ukraine bikomeje gufata indi ntera muri iyi minsi.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-yagiranye-ikiganiro-kuri-telefoni-n-umwami-charles-iii

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)