Onana mu Mavubi? FERWAFA yakomoje ku banyamahanga barimo kuganirizwa ngo bazakinire ikipe y'igihugu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA', rivuga ko hari abakinnyi b'abanyamahanga barimo kuganirizwa ngo babe bahabwa ubwenegihugu ubundi bakinire ikipe y'igihugu Amavubi.

Ibi si bishya mu ikipe y'igihugu Amavubi cyane ko urebye abahesheje u Rwanda itike y'igikombe cy'Afurika cya 2004, bari biganjemo abakomoka mu bindi bihugu.

Ibi byaje gukomwa mu nkokora 2014 ubwo u Rwanda rwahanwaga kubera gukinisha umukinnyi ufite ibyangombwa bitandukanye ari we Daddy Birori nk'umunyarwanda nyamara hari ibindi byangombwa akiniraho yitwa Etekiama Agiti Tady.

Kuva icyo gihe u Rwanda rwafashe gahunda yo gukinisha abanyarwanda gusa nta byo kongera kubatiza abanyamahanga.

Bimaze iminsi bivugwa ko u Rwanda rwaba rwafashe umwanzuro wo gusubira kuri iyi gahunda ndetse ko no mu banyamahanga barimo baganirizwa harimo na rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Cameroun, Onana Leandre.

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier yemereye itangazamakuru ko ari byo hari abarimo kuganirizwa ariko mbere na mbere bakaba bagomba kubanza kwiyumva nk'abanyarwanda.

Ati 'Njye nirinda no kubita abanyamahanga kuko iyo umuntu yakiniye ikipe y'igihugu aba yabaye umunyarwanda, aho ni ukubanza ukahubaka ntibibe n'ibyangombwa gusa ariko no mu mutwe ukamwubaka akaza gukinira u Rwanda yumva ko ari umunyarwanda kandi afite n'indangagaciro z'ubunyarwanda kandi biroroshye.'

Yakomeje avuga ko na none batahindura ikipe yose bazana nk'ababiri cyangwa batatu ndetse ko hari n'abo batangiye ibiganiro, ariko ngo iyo gahunda iri mu y'indi mikino na bo ntibahejwe.

Ati 'Icyo nababwira ni uko iyo gahunda iba mu y'indi mikino natwe tudahejwe, harimo abo turimo tuganira birashoboka, ntabwo na none twafata ikipe y'igihugu ngo tuyuzuzemo abantu bakomoka mu mahanga gusa ngo ikinyarwanda kibure, oya, ariko babiri cyangwa batatu bafasha bigaragara, abo dutekereza 2 cyangwa 3 dufatanyije n'ubuyobozi bwa Minisiteri hari ibyo turimo dukoraho rimwe muzumva byabaye.'

Iyo urebye mu y'indi mikino nka Basketball ndetse na Volleyball bijya bikorwa abakinnyi bagahabwa ubwenegihugu bagakinira u Rwanda, nko muri Volleyball umwaka ushize rwarabihaniwe kuko hari abo rwakinishije mu gikombe cy'Afurika mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier yemeje ko hari abakinnyi barimo kuganirizwa ngo bazakinire Amavubi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/onana-mu-mavubi-ferwafa-yakomoje-ku-banyamahanga-barimo-kuganirizwa-ngo-bazakinire-ikipe-y-igihugu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)