Nyaruguru: Ababyeyi basabwe kurushaho gushishikariza abana kugira umuco wo gusoma barushaho kubyaza umusaruro amasomero ahari #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umuco wo gusoma. Umuyobozi mukuru wa REB (Rwanda Education Board) yakanguriye abana b'inshuke gukunda gusoma ibitabo, kugira ngo bazigirire akamaro ndetse bakagirire n'igihugu muri rusange.

Byavugiwe mu munsi mpuzamahanga wahaiwe gusoma no kwandika wabaye none tariki ya 8 Nzeri 2022 byahuriranye no gutangiza ukwezi ko gusoma.Umuhango wabereye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Munini, wari witabiriwe n'abayobozi batandukanye barangajwe imbere n'umuyobozi mukuru wa'Urwego rw'Igihugu rushinzwe uburezi bw'ibanze muri ( REB). Muri uyu muhango abayobozi basuye amashuri y'inshuke ategura abana ndetse akanabakundisha gusoma.

Umuyobozi w'Ubunyamabanga bukuru bwa SOMA RWANDA Musafiri Patrick yashishikarije abantu kurushaho kubyaza umusaruro amasomero ahari,kuko no mu rugo iwawe hashobora kuba isomero bitewe nuko ababyeyi bashishikariza abana babo gutira ibitabo bakabisomera mu rugo. Ati 'nka SOMA RWANDA Turashishikariza abarimu gusomera no gukundisha abanyeshuri gusoma, kandi umwana yanataha bakamushishikariza gucyura igitabo agakomeza gusomera mu rugo afatanije n'ababyeyi'.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage mu Karere ka Nyaruguru Byukusenge Assumpta , avuga ko kuba umunsi mpuzamahanga wizihirijwe mu karere kabo ari byiza cyane kuko nabo bari basanzwe bigisha abantu bakuru gusoma kuko bashaka ko abantu bakuru babimenya bityo abato nabo bakabikundishwa.

Ubusanzwe SOMA RWANDA ni urubuga abafatanyabikorwa mu burezi bahuriraho kugira ngo bungurane ibitekerezo ku buryo bateza imbere umuco wo gusoma, ubuyobozi bukaba bugizwe na minisiteri y'uburezi, USAID, hamwe na Save children international. Naho abanyamuryango bakaba bagizwe n'ibigo by'amashuri,imishinga myinshi itandukanye bireba ibijyanye n'uburezi hamwe no kumenya kwandika no gusoma.

Umuyobozi mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe uburezi bw'ibanze ( REB) Bwana Ndagijimana Nelson, arashishikariza abanditsi b'ibitabo gukora mu nganzo bityo begere urwego rwa REB bagerageze guhana umurongo kugira ngo bandike ibitabo byinshi bifasha abanyeshuri gusoma.

Agira ati 'udasomye ntumenya ibirimo kuba,iyo udasomye ntabwo wunguka ubwenge cyangwa hari amakuru uba utari kubona, ni umwanya mwiza wo gushishikariza buri muntu wese dore ko ari umunsi mpuzamahanga wo gusoma bityo aho turi mu miryango yacu, habeho ahantu ho gusomera ibitabo'.

The post Nyaruguru: Ababyeyi basabwe kurushaho gushishikariza abana kugira umuco wo gusoma barushaho kubyaza umusaruro amasomero ahari appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/nyaruguru-ababyeyi-basabwe-kurushaho-gushishikariza-abana-kugira-umuco-wo-gusoma-barushaho-kubyaza-umusaruro-amasomero-ahari/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyaruguru-ababyeyi-basabwe-kurushaho-gushishikariza-abana-kugira-umuco-wo-gusoma-barushaho-kubyaza-umusaruro-amasomero-ahari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)