Nyarugenge: Impanuka ikomeye yahitanye Shofer... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Kanyinya mu muhanda uva mu mujyi wa Kigali werekeza mu Ntara y'Amajyaruguru, yatewe n'imodoka nini yataye umuhanda ikagonga Minibisi itwara abagenzi yerekezaga i Rulindo.

Umushoferi wa Minibisi witwa Majyambere Silamu yahise ahasiga ubuzima naho abagenzi 15 barakomereka aho hari bane bakomeretse ku buryo bukomeye.

Umuvugizi w'Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda Senior Superintendent of Police( SSP) René Irere yabwiye Taarifa ko mu bantu 17 bari bari muri minibisi itwara abagenzi, babiri gusa ari bo bavuyemo badakomeretse.

SSP Irere yavuze ko abakomeretse bajyanwe mu bitaro bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali ngo bitabweho n'abaganga, mu gihe hari gukorwa iperereza ku cyateje impanuka.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121405/nyarugenge-impanuka-ikomeye-yahitanye-shoferi-abandi-15-barakomereka-121405.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)