Ngororero: Ba Mutimawurugo basabwe kudapfusha ubusa amahirwe bahawe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagize Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere ka Ngororero basinyiye guhashya ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y'abaturage, birimo kugira imiryango yo mu midugudu itarangwamo amakimbirane, umuryango utarangwamo imirire mibi n'igwingira, umuco w'isuku n'isukura ku isonga n'ibindi.

Ni igikorwa cyabaye ejo hashize muri gahunda y'inama rusange isanzwe y'inama y'igihugu y'abagore ku rwego rw'Akarere ka Ngororero. Hasinywe kandi imihigo ya 2022 â€" 2023 hagati y'ubuyobozi bw'akarere, imirenge n'Inama y'Igihugu y'Abagore ( CNF).

Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore ku rwego rw'Akarere ka Ngororero Mukeshimana Marie Claire yashimiye Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame wahaye umugore ijambo, agatuma atinyuka none ubu umugore akaba agira uruhare mu iterambere ry'igihugu cye.

Yavuze ko umugore wa Ngororero atazapfusha ubusa ayo mahirwe yahawe  ahubwo ko azafata iya mbere mu gushyira imbaraga ahakiri intege nke  harebwa ibibazo bicyugarije umuryango bakabikemura.

Yibutsa ko kuri ubu umugore yahawe byose. Yagize ati : ' BDF ni kimwe mu bisubizo Perezida wa Repubulika  yaduhaye kugira ngo hatezwe imbere imishinga mito n'iciriritse aho umugore ufite umushinga cyangwa wihangiye umurimo  yishingirwa ku kigero cya 75%.'

Nk'uko abishimangira ngo inkunga zihabwa umugore wikorera igihe yujuje ibisabwa ngo zatuma umugore agira aho agera yubaka umuryango utekanye.

Uhagarariye Police mu Karere ka Ngororero J. Kayihura yibukije abagore ko bifitemo imbaraga zikomeye cyane ko ari ba mutima w'urugo.

Yagize ati : ' Umutima n'urugingo rukomeye. Abagore muri ibihangange. Mufite imbaraga zitagaragara. Mubyara abana mukabaha uburere. Ni ibintu tubashimira.'

Yabasabye gukomeza gushyira imbaraga mu burere bw'abana hagamijwe kugira umuryango utekanye, aho abawugize bafatanyiriza hamwe gushaka igisubizo kibibazo biwugarije.

 Ishoramari si iry'abagabo gusa

Mukahigiro Laurence, utuye mu murenge wa Ndaro, mu Karere ka Ngororero, akaba ari umupfakazi ukora  ubukorikori, yatanze ubuhamya bw'ukuntu yari umukene cyane, aza guhera kuri duke atangira adoda amatapi, akora ibikapu byo mu bikongorwa by'ibisheke, inkoko  ziva mu rufunzo bikaba byaratumye abasha kugera ku rwego yitabira amamurikabikorwa mpuzamahanga aho ajya mu bindi bihugu kumurika ibihangano bye.

Ni ibikorwa yatoje bagenzi be yabashije kubumbira muri koperative, akaba amaze kurihira bamwe mu bana bafite imiryango itishoboye  amashuri. Kuri ubu,  afite umudari wo ku rwego rw'igihugu, wo kuba ari indashyikirwa mu bukorikori.

Ni igikorwa gishimwa na Sano Emmanuel, uhagarariye abikorera mu Karere ka Ngororero ariko akavuga ko umubare w'abagore batinyuka kwikorera ukiri hasi cyane ugereranyije n'abagabo.

Yibutsa abagore ko ishoramari atari iry'abagabo gusa ahubwo ko n'abagore baryinjiramo bigashoboka . Ati : ' Amahirwe arahari agenewe abagore. Nimuyabyaze umusaruro muri benshi bityo, bigirire umumaro umuryango wose.'

Mu mpanuro z'umushyitsi mukuru Annoncée Manirarora, yashimye ibimaze kugerwaho n'abagore bo mu Ngororero, akebura ba mutima w'urugo, avuga ko  bahawe byose ariko  ko hari ibyo atishimiye, agira ati : ' Niba twemera ko turi kujyana na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ntabwo ari twe dukwiye kuba aba mbere mu kugwingiza abana. Turambiwe igisuzuguriro. Ese turi mu ngamba cyangwa turajenjetse? Ibintu bimwe nitutabirakarira ntabwo bizakunda.  Reka imbaraga twahawe tuzikoreshe.'

Yibukije abagore ko bahawe amahirwe yose ashoboka ko bityo, bakwiye kugira ibikorwa byinshi, amagambo akaba make.

Mu Karere ka Ngororero, abagore bageze kuri  53% by'abaturage batuye ako karere.

Yanditswe na Rose Mukagahizi

 

 

The post Ngororero: Ba Mutimawurugo basabwe kudapfusha ubusa amahirwe bahawe appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/09/08/ngororero-ba-mutimawurugo-basabwe-kudapfusha-ubusa-amahirwe-bahawe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)