Musanze: Bakora urugendo rw'isaha bagiye gushaka amazi meza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Musanze, baravuga ko babangamiwe no kutagira bimwe mu bikorwaremezo, birimo imihanda n'amazi meza kuko bibazitira mu rugamba rwo kwiteza imbere.

Mu murenge wa Musanze mu tugali twa Garuka na Kabuzungu, abahatuye bakomeje kubangamirwa no kutagira ibikorwaremezo birimo amazi n'imihanda ari bimwe mu bibazitira mu rugamba rwo kwiteza imbere.

Abaganiriye n'itangazamakuru rya Flash basabye ubuyobozi ko byakemura iki kibazo kuko kibagiraho ingaruka nyinshi zitandukanye

Umwe yagize ati 'Iterambere ryo mu kagali ka Nyamaruye mu murenge wa Musanze ni ikibazo kuko nta terambere tugira, bitugiraho ingaruka nyinshi, abana bajya ku ishuri bakererewe ntibanasubire mu masomo neza,  bakava ku ishuri bajya gushaka amazi.'

Mugenzi baturanye ati'Amazi aha ni ikibazo kuko no kumesa imyenda biratugora, ugasanga ufashe urugendo rw'isaha ujya kuyashaka. Ugiye nko gushora inka ni ikibazo, ntiwazivomerera ukora urugendo rurerure ngo bikunde.'

Usibye iki kibazo cy'amazi bagaragaza ko no kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko bitoroshye bitewe n'imihanda mibi.

Yagize ati 'Nawe urabibona, gutega na moto biranga ngo essanse yarazamutse n'amapine yabo arangirika, ugasanga ni ikibazo gikomeye.'

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Ramli Janvier, avuga ko ikibazo cy'ikorwa ry'imihanda cyane cyane ku mirenge ikora kuri parike y'igihugu y'ibirunga kizwi, kandi ko mugihe bitarakemuka abaturage baba bifashisha imiganda rusange kugira ngo imihanda ibe nyabagendwa.

Icyakora agaragaza ko  uko ubushobozi bugenda buboneka, imihanda igenda ikorwa.

 Ku Kibazo cy'amazi agaragaza ko amazi agenda yegerezwa abaturage ku bufatanye n'abafatanyabikorwa b'akarere, mu kwegereza amazi meza abaturage.

Umuhoza Honore

The post Musanze: Bakora urugendo rw'isaha bagiye gushaka amazi meza appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/09/07/musanze-bakora-urugendo-rwisaka-bagiye-gushaka-amazi-meza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=musanze-bakora-urugendo-rwisaka-bagiye-gushaka-amazi-meza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)